Urumuri Rutazima uyu munsi rwageze mu karere ka Rubavu, akarere ka cumi na kane mu turere imirongo itatu ruzazenguruka. Uru rumuri ruzagaruka I Kigali ku itariki ya 7 Mata 2014, ubwo icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kizaba gitangijwe ku rwego rw’igihugu. Kanda hano urebe uko urwo rumuri ruzazenguruka igihugu cyose
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Hassan Bahame niwe uri bwakire urumuri uyu munsi. Uyu muhango uraza kwibanda ku kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’uburyo akarere ndetse n’igihugu muri rusange byiyubatse kuva ayo marorerwa yahagarikwa. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango ni Minisitiri w’umuco na siporo, Protais Mitali. Urumuri rurakirwa n’abanyeshuri babiri bafite imyaka makumyabiri, Gloria Muhimpundu na Dieudonne Nyirigira. Korali igizwe n’abanyeshuri bo ku ishuri ribanza La Promesse iraririmba indirimbo yihariye yo kwakira urumuri nayo yitwa ‘Urumuri Rutazima’. Umuyobozi wa gahunda yitwa Nasoro Maguru.
Ubuhamya buratangwa na Innocent Kabanda ufite imyaka 33, umucikacumu wiga muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ishami rya Rubavu. Muri uyu muhango abana bato bafite hagati y’imyaka 8 na 11, Solange Uwiduhaye, Diane Iradukunda, Gisele Ikirezi na Umutoni Ingabire baravuga umuvugo witwa “Ikirere Cyabyaye Ikirezi”. Ubundi buhamya buratangwa na Ibrahim Ndayambaje na Alphonse Bahati.
Akarere ka Rubavu gaherereye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi hakaba ari hamwe mu ho ubuyobozi bw’icyo gihe bwagiye bugeragereza Jenoside na mbere y’uko iba mu gihugu hose. Mu myaka ya 1991, 1992 na 1993 Abagogwe (Abatutsi babaga mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu) barishwe. Abagabo n’abagore babo biciwe mu bigo ya gisirikare bya Mukamira no mu Bigogwe. Abandi bajugunywe mu buvumo bwa Nyaruhonga mu karere ka Nyabihu. Jenoside yakorewe abatutsi yatangiye ku itariki ya 7 Mata 1994. Nyuma y’iminsi itatu gusa, Abagogwe bose bari batuye utwo turere bari barimbuwe. Abicanyi bamaze abantu muri ako gace batwaye ahandi ngo bakomeze Jenoside.
Gahunda yo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Muhanga
Ryari: tariki 12 Gashyantare 2012, kuva I saa munani kugeza I saa kumi
Hehe: Akarere ka Rubavu(hafi y’ahitwa komini Rouge)
- Ijambo ry’ikaze ry’umuyobozi wa gahunda Nasoro Maguru
- Korali y’abana irarimba indirimbo Urumuri Rutazima yakira urumuri
- Ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Muhanga Sheikh Hassan Bahame
- Filime ngufi Kwibuka Twiyubaka
- Ubuhamya bw’uwacitse ku icumu Innocent Kabanda
- Umuvugo wa Solange Uwiduhaye, Diane Iradukunda, Gisele Ikirezi, Umutoni Ingabire (hagati y’imyaka 8 na 11) Ikirere Cyabyaye Ikirezi
- Ubuhamya bwa Ibrahim Ndayambaje
- Ubuhamya bwa Alphonse Bahati
- Abashyitsi baraza kwandika ubutumwa bwo Kwibuka
- Ijambo ry’intumwa ya rubanda, Alfred Rwasa
- Ijambo rya Minisitiri w’Umuco na Siporo Protais Mitali
Urumuri Rutazima rugaragaza ukwihangana n’imbaraga z’Abanyarwanda muri iyi myaka 20 ishize habaye Jenoside. Urumuri Rutazima ruzakoreshwa mu gucana urumuri rwo Kwibuka hirya no hino mu gihugu. Urumuri Rutazima nirugaruka I Kigali tariki ya 7 Mata 2014, Perezida Kagame azarukoresha mu gucana urumuri rwo Kwibuka nihatangizwa icyunamo ku rwego rw’igihugu. Urumuri Rutazima nirwo kandi ruzifashishwa mu gucana buji mu ijoro ryo kwibuka tariki ya 7 Mata 2014.
Mushobora kureba amafoto na za videwo ku mbuga zacu za YouTube na Flickr.
English
Kinyarwanda











