Urumuri Rutazima uyu munsi rwageze mu karere ka Nyabihu, akarere ka cumi na gatanu mu turere imirongo itatu ruzazenguruka. Uru rumuri ruzagaruka I Kigali ku itariki ya 7 Mata 2014, ubwo icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kizaba gitangijwe ku rwego rw’igihugu. Kanda hano urebe uko urwo rumuri ruzazenguruka igihugu cyose
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif niwe uri bwakire urumuri uyu munsi. Uyu muhango uraza kwibanda ku kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’uburyo akarere ndetse n’igihugu muri rusange byiyubatse kuva ayo marorerwa yahagarikwa. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango ni Minisitiri w’umuco na siporo, Protais Mitali. Senateri Bizimana Evariste nawe arageza ijambo kubitabiriye uyu muhango. Urumuri rurakirwa n’abanyeshuri babiri bafite imyaka makumyabiri, Niyirera Sabrina na Mupenzi Olivier. Korali igizwe n’abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Mukamira iraririmba indirimbo yihariye yo kwakira urumuri rutazima. Umuyobozi wa gahunda yitwa Leonard Muvandimwe.
Ubuhamya buratangwa na Bagirinshuti Joseph ufite imyaka 60, uza kugaruka ku ruhare rw’imyigishirize mu gukwirakwiza ivangura. Uwitwa Anastazi Kayisire w’imyaka 47 nawe aratanga ubuhamya. Kayisire yarokotse jenoside ndetse yanabonye ubwicanyi bwakorerwaga kuri bariyeri izwi cyane ya « Nyirantarengwa ». Jean Bosco Ndagijimina w’imyaka 46 nawe arafata ijambo. Mu mwaka wa 1994, Ndagijimana yarokoye Anastazi Kayisire. Kanyamusoro Sebageni Celestin, uvuka mu murenge wa Bigogwe, niwe uravuga umuvugo.
Akarere ka Nyabihu kagizwe n’ibyahoze ari Komini Nkuri, Nyamutera, Giciye, Karago na Mutura. Habarurwa inzirakarengane zigera ku bihumbi birindwi zazize jenoside yakorewe abatutsi, ubu zikaba zishyinguwe mu Rwibutso rwa Mukamira. Benshi mubateguye bakanashyigikira Jenoside, bari mu cyiswe Akazu, bakomokaga mu turere twa Nyabihu na Rubavu, harimo n’uwahoze ari perezida Juvenal Habyarimana ndetse na koloneli Bagosora.
Mu myaka ya 1991, 1992 na 1993 Abagogwe (Abatutsi babaga mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu) barishwe. Abagabo n’abagore biciwe mu bigo bya gisirikare bya Mukamira no mu Bigogwe. Abandi bajugunywe mu buvumo bwa Nyaruhonga mu karere ka Nyabihu. Jenoside yakorewe abatutsi yatangiye ku itariki ya 7 Mata 1994. Nyuma y’iminsi itatu gusa, Abagogwe bose bari batuye utwo turere bari barimbuwe. Abicanyi bamaze abantu muri ako gace batwaye ahandi ngo bakomeze Jenoside.
Gahunda yo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Nyabihu
Ryari: tariki ya 21 Gashyantare 2012, kuva I saa munani kugeza I saa kumi
Hehe: Akarere ka Nyabihu
- Ijambo ry’ikaze ry’umuyobozi wa gahunda Leonard Muvandimwe
- Korali y’abana irarimba indirimbo Urumuri Rutazima yakira urumuri
- Ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif
- Filime ngufi Kwibuka Twiyubaka
- Ubuhamya bw’uwacitse ku icumu Joseph Bagirinshuti
- Umuvugo wa Kanyamusoro Sebageni Celestin
- Ubuhamya bwa Ndagijimana Jean Bosco ( warokoye Anastazi Kayisire mu wa 1994)
- Ubuhamya bwa Anastazi Kayisire
- Abashyitsi baraza kwandika ubutumwa bwo Kwibuka
- Ijambo ry’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba, Jabo Paul
- Ijambo rya Senateri Bizimana Evariste
- Ijambo rya Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais
- Indirimbo “Urumuri Rutazima”
Urumuri Rutazima rugaragaza ukwihangana n’imbaraga z’Abanyarwanda muri iyi myaka 20 ishize habaye Jenoside. Urumuri Rutazima ruzakoreshwa mu gucana urumuri rwo Kwibuka hirya no hino mu gihugu. Urumuri Rutazima nirugaruka I Kigali tariki ya 7 Mata 2014, Perezida Kagame azarukoresha mu gucana urumuri rwo Kwibuka nihatangizwa icyunamo ku rwego rw’igihugu. Urumuri Rutazima nirwo kandi ruzifashishwa mu gucana buji mu ijoro ryo kwibuka tariki ya 7 Mata 2014.
Mushobora kureba amafoto na za videwo ku mbuga zacu za YouTube na Flickr.
English
Kinyarwanda











