Yanditswe na ACP Désiré TWIZERE
Kubumbatira umutekano wo mu muhanda bijyana no kugira ingamba ndetse n’uburyo bwo kurinda abawukoresha kugira ngo batawugiriramo impanuka, zaba izoroheje cyangwa izikomeye zishobora gutwara ubuzima bw’abaturage. Ibi kandi bireba buri muntu wese, yaba umunyamaguru, utwara igare, moto, imodoka ndetse n’abagenzi bifashisha ibyo binyabiziga bashaka kugera iyo bajya
Imihanda twayigereranya n’imiyoboro y’amaraso mu mubiri w’umuntu , imihanda niyo miyoboro ituma ubuzima bw’igihugu bukomeza kumera neza. Iyo imiyoboro y’amaraso idakora neza bigira ingaruka ku mutima bigateza ibibazo, umuntu akaba yakwitaba Imana. Ni kimwe rero no ku gihugu, imihanda itarimo umutekano bigira ingaruka zikomeye ku gihugu muri rusange. Umutekano wo mu muhanda ni ingenzi cyane ku buzima bw’igihugu nk’uko imiyoboro y’amaraso ari ingenzi mu buzima bwa muntu.
Imihanda ni igikoresho cy’ibanze gihuza abantu, niyo mpamvu leta ihora iyubaka kandi umutekano muri iyo mihanda ni inshingano z’igihugu, ibyo byose igihugu kikabikora ku neza y’abaturage bacyo. Igihugu gishobora kuzuza izo nshingano kifashishije bamwe mu bafatanyabikorwa bacyo nk’amasosiyete y’ubwubatsi, ibigo by’ubwikorezi ndetse n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Ariko n’ubwo bimeze bityo, ntibikuraho ko n’umuturage afite inshingano ku mutekano wo mu muhanda , muri macye uruhare rw’umuturage ku mutekano wo mu muhanda ni ingenzi . Abaturage nibo ahazaza ku gihugu icyo aricyo cyose, umutekano wo mu muhanda nawo uri mu nshingano zabo. Abaturage nibo shingiro ry’ahazaza ku gihugu cyabo, ibitekerezo byabo bigatanga icyerekezo cy’igihugu.
Nk’abaturage kandi bakaba icyizere cy’ejo hazaza bafite inshingano zo gufasha igihugu guharanira ko bazagira ahazaza heza kandi biba biri mu nyungu zabo, umutekano wo mu muhanda rero ni imwe muri izo nshingano zitandukanye abaturage bafite ziganisha ku kubaka igihugu cyabo cy’ejo hazaza.
Abakoresha umuhanda bagomba kumenya akamaro k’amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda kandi bakabyubahiriza, mu gihe barimo gukoresha umuhanda bakubahana, buri muntu akamenya uburenganzira bwa mugenzi we . Abashoferi b’imodoka na za Moto bakunze kugira uguteshukwa ku mategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda , aho usanga bamwe batubahiriza amwe mu matara yo ku mihanda agenga ibinyabiziga(traffic lights), kunyura ku kindi kinyabiziga kikuri imbere n’ahatemewe, kutubaha abanyamaguru , umuvuduko ukabije, gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha bikabije ndetse bamwe bakagenda barangariye kuri telefoni n’andi makosa menshi atandukanye.
Ingaruka z’iyo myitwarire itaboneye ni ugukora impanuka zigahitana ubuzima bw’abantu cyangwa bamwe bakahakura ubumuga bukabije. Nyamara uburyo bw’ingendo zo k’ubutaka ni kimwe mu biranga iterambere ry’igihugu, hatari uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ntabwo igihugu cyashobora kugera ku iterambere. Ibihugu byinshi ku isi byagiye bitera imbere biturutse ku kugira uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu kandi bigakorwa mu buryo bugezweho by’umwihariko hakoreshejwe amamodoka.
Hagiye hashyirwaho amategeko ndetse hashyirwaho n’abagomba gukurikirana ko yubahirizwa, gusa ariko usanga bidahagije. Abagenerwabikorwa aribo abaturage, nibo bagomba kubahiriza ayo mategeko yashyizweho mu rwego rwo kwirinda impanuka akenshi usanga zituruka ku burangare cyangwa se hakaba n’abayica ku bushake. Uruhare rw’abaturage rero ni ugusoma ayo mategeko hanyuma bakayubahiriza, bakamenya ko imodoka batwara, za moto ndetse n’amagare bishobora kubica igihe icyo aricyo cyose . Bagasabwa kumenya ko umutekano ariwo uza mbere, bakazirikana ko bagomba kujya babitwara mu rugero.