Uru rubyiruko rwiga n’urwarangije muri za Kaminuza zinyuranye zo mu Rwanda rwibumbiye muri uyu muryango, rwiyemeje kuba umusemburo w’umutekano n’amahoro birambye mu miryango yabo by’umwihariko no mu muryango nyarwanda muri rusange.
Ubusanzwe uru rubyiruko ruterwa inkunga na Polisi y'u Rwanda, rufasha abatishoboye rububakira amacumbi, babashakira ubwishingizi bwo kwivuza n’ubundi bufasha, ruravuga ko rufite inshingano zo gushishikariza abanyarwanda kwirinda ibyaha birimo ibiyobyabwenge kwirinda ruswa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ivangura, ingengabitekerezo ya jenoside ndetse no kwirinda ibitekerezo bigoreka amateka n’ibindi byose byasubiza u Rwanda mu icuraburindi.
Ibi rwabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Mata ubwo basuraga urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Mbere y’uko basobanurirwa amateka y’u Rwanda n’uko jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yateguwe ikanakoranwa ubugome bwinshi, babanje kunamira izo nzirakarengane, nyuma bashyira indabo ku mva ishyinguwemo abantu barenga ibihumbi 250.
Umuyobozi w’uyu muryango Mutangana Jean Bosco, yavuze ko intego yo gusura uru rwibutso ari uguha icyubahiro inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri rusange, n’urubyiruko rwishwe muri jenoside by’umwihariko.
Yakomeje agira ati:” urubyiruko rwo muri 1994 rwagize uruhare mu gukora jenoside, twe nk’urubyiruko rw’uyu munsi nitwe tugomba kurwanya amacakubiri, duharanira kubana mu mahoro nk’abanyarwanda kugirango ibyabaye bitazongera kuba ukundi”.
Mutangana yasabye urubyiruko kugira umuco wo gukunda igihugu, rukagendera kure ibitekerezo by’urwango n’ibindi bikorwa byose byarugusha mu byaha.
Yasoje avuga ko urubyiruko rugomba kuba umusemburo w’impinduka mu gihugu rurushaho gukumira icyahungabanya umutekano.
Munyaneza Joseph wiga mu mwaka wa 4 muri kaminuza Gaturika y’u Rwanda iri i Save mu karere ka Gisagara yagize ati: “Twe nk’urubyiruko turasabwa kwanga ikibi tukimika icyiza, tukagira ubumuntu duha agaciro abazize jenoside yakorewe abatutsi”.
Kugeza ubu uyu muryango w’urubyiruko w’abakorerabushake( Rwanda youth Volunteers Organisation) ufite abanyamuryango bagera 7,000 mu Rwanda hose.
English
Kinyarwanda











