Bamwe mu bagize umuryango nyarwanda w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Crime Prevention Organization-RYVCPO) rwiyemeje gusigasira umutekano no gukomeza gukora ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere.
Ibi babitangaje ku ya 1 Gashyantare ubwo basuraga Umurindi w’intwari, mu kagari ka Mulindi,umurenge wa Kaniga,mu karere ka Gicumbi.
Umuhuzabikorwa w’uyu muryango ku rwego rw’igihugu,Jean Bosco Mutangana , yagize ati,˝ Umutekano usesuye igihugu gifite uyu munsi , kiwukesha ubutwari bw’abanyarwanda bitangiye kubohoza igihugu.˝
Ati,˝ Ubwitange,umuhati n’umurava byabo , n’urugero rwiza.Abanyamuryango ba RYVCPO twiyemeje gutera ikirenge mu cya bakuru bacu dusigasira ibyo iguhugu kimaze kugeraho ,tunakora ibikorwa by’ubushake bigamije iterambere.˝
Yavuze ko basuye Umurindi w’intwari kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Ubwo bari ku Murindi w’intwari,uru rubyiruko rwageraga kuri mirongo icyenda na batanu , rwasobanuriwe mu buryo burambuye amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu.
Rwasabwe kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu, umurimo, ubumwe, n’ubutwari.
Uruzinduko rwabo rwahuriranye n’umunsi wo kwizihiza umunsi mukuru w’intwari.
Mutangana yagize ati, ˝ Uru ruzinduko ni ingenzi kuri twe kuko twungutse byinshi ku mateka yaranze uruganmba rwo kubohoza igihugu.Dutewe ishema no gusura iki gicumbi cy’amateka.Aha ni hamwe u Rwanda rukesha iterambere n’umutekano rufite uyu munsi''.
Yasabye urundi rubyiruko kwirinda kwishora mu ngeso mbi , zirimo ibiyobyabwenge , ahubwo rugaharanira gukora ibikorwa biruteza imbere ubwarwo ndetse n’igihugu muri rusange.
Assoumpta Manishimwe, nawe wari muri urwo ruzinduko, yagize ati,˝ Uru ruzinduko rwanteye ishyaka ryo gukomeza guharanira icyateza iguhugu imbere.˝
Kugeza ubu , uyu muryango ufite abanyamuryango ibihumbi birindwi mu gihugu cyose, bakora ibikorwa by’ubwitange , birimo ubukangurambaga mu kurwanya no gukumira ibyaha, kubakira amacumbi imiryango itishoboye,kuyoroza amatungo magufi ndetse no kuyirihira ubwisungane mu kwivuza.
Polisi y’u Rwanda imaze guhugura magana atandatu muribo mu kurwanya no gukumira ibyaha.
English
Kinyarwanda










