Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu Ambasaderi Valens Munyabagisha, arasaba abanyeshuri n’urubyiruko muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge.
Ibi yabivuze kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Werurwe 2014, ubwo yari ari mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’umutekano, umuhango wabereye muri College ya Kirisitu Umwami i Nyanza.
Munyabagisha yasabye abo banyeshuri, abayobozi ndetse n’abarezi babo, kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yabasabye kandi kwirinda gukorakora ku kintu cyose babonya batazi, kuko gishobora kuba ari igisasu, ahubwo ko bajya bihutira kubimenyesha Polisi n’izindi nzego z’umutekano.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah, yabwiye abo banyeshuri ko impamvu batangirije iki cyumweru mu bigo by’amashuri, ari uko ari urubyiruko, kandi akaba arirwo mbaraga z’igihugu.
Umwe mu banyeshuri witwa Nshimiyimana Jean Bosco, yavuze ko yakoreshaga ibiyobyabwenge bikamudindiza, akaba akiga mu mwaka wa 5, mu gihe abo biganaga biga muri kaminuza.
Yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda kubera inyigisho z’ububi bw’ibiyobyabwenge yamuhaye, kuko arizo zamufashije kubivamo, anasoza ashishikariza urundi rubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo.
English
Kinyarwanda











