Urubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare rusengera mu Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda (ADEPR) rugera ku bihumbi bine , ku itariki 13 Mutarama, rwakoze urugendo rwa kilometero hafi enye rwo kwamagana ibiyobyabwenge.
Rwakoreye urwo rugendo mu mujyi wa Nyagatare, rukaba rwararutangiriye kandi rurusoreza ku cyicaro gikuru cy’iri torero muri aka karere kiri mu kagari ka Barija,mu murenge wa Nyagatare.
Urwo rubyiruko rwazengurutse uyu mujyi rutanga ubutumwa bwamagana ibiyobyabwenge. Rwagendaga ruririmba indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwamagana ibiyobyabwenge kandi ruvuga amagambo ahamagarira abantu kubyirinda no kubirwanya.
Na none rwari rwitwaje ibyapa byanditsweho amagambo agaragaza ko ubwarwo rwiyemeje kubyirinda no kubirwanya kandi ahamagarira urubyiruko rugenzi rwarwo kubyirinda.
Nyuma y’urwo rugendo, urwo rubyiruko rwahawe ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo uw’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyimana Charlotte, na Inspector of Police (IP) Jean Claude Kaburabuza, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.
Musabyimana yabwiye urwo rubyiruko ati:"Muri imbaraga z’igihugu.Ibyo bisobanura ko igihugu kimwe n’imiryango yanyu bibatezeho byinshi."
Yarubwiye kandi ati:" Ibiyobyabwenge biri mu bishobora kwangiza ahazaza hanyu heza.Mukwiriye rero kubyirinda kandi mugakangurira urubyiruko rugenzi rwanyu, abagize imiryango yanyu, ndetse n’abaturanyi banyu kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda."
Yashimiye iri torero kuri icyo gikorwa cy’urubyiruko rwayo cyo kwamagana no kurwanya ibiyobyabwenge, maze arusaba kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi bagakomeza kuba abafatanyabikorwa mu kubirwanya.
IP Kaburabuza yabwiye urwo rubyiruko ko ibiyobyabwenge nk’uko byitwa biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, maze kubera ko nta mutimanama aba bafite agakora ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.
Yababwiye ko bishobora kandi kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe, kureka amashuri kuri bamwe, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
IP Kaburabuza yasabye urwo rubyiruko kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha aho biva bikagera, ibyo bakabikora bayiha amakuru y’umuntu wabikoze cyangwa uri gucura imigambi yo kubikora.
Mu ijambo rye, Umushumba w’iri torero muri aka karere, Epaphrodite Rwayitare yagize ati:"Ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha n’imwe mu nkingi z’Itorero ryacu. Urumva ko ibyo dukora bifite aho bihurira n’inshingano za Polisi y’u Rwanda."
Yakomeje agira ati:" Uru n’urubyiruko rw’u Rwanda mbere y’uko ruba abizera b’Itorero ryacu. Tugomba rero kururinda ikintu cyose gishobora konona ahazaza harwo."
Rwayitare yagize na none ati:"Ibiyobyabwenge biri mu bishobora kwangiza ahazaza harwo. Dusanzwe turwigisha kubyirinda ariko twasanze ari ngombwa ko urubyiruko rwacu rukora uru rugendo kugira ngo dukangurire n’abandi kubyirinda."
Yashimiye abayobozi bahaye ibiganiro urwo rubyiruko maze arusaba gukurikiza inama babagiriye.
Umwe muri urwo rubyiruko witwa Hakizimana Jean Baptiste yagize ati:"Kubera ko twe tuzi ububi bw’ibiyobyabwenge tugomba gukangurira urubyiruko rugenzi rwacu ndetse n’abandi kubyirinda."
Hakizimana yagize kandi ati:"Tubuzwa gukora ibyaha no kutabirebera bikorwa ngo twicecekere.Tuzakomeza kubyirinda kandi tubirwanye aho tuzaba turi hose. Tuzajya kandi dusobanurira abantu ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge kandi duhe Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa ndetse n’ababicuruza."
Yasabye abantu bose kwifatanya n’urwo rubyiruko rugenzi rwe mu kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose ndetse n’ibindi byaha muri rusange.
English
Kinyarwanda











