Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yasabye abagatuye kwirinda ibiyobyabwenge

Mu gihe kurwanya no gukumira icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo bishyirwamo ingufu, Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi yasabye abagatuye kwirinda ibiyobyabwenge kubera ko bitera ababinyoye gukora ibikorwa bibangamira ituze rya rubanda.

Ibi yabibasabye mu mpera z’icyumweru gishize mu nama yagiranye n’abaturage basaga 400 bo mu kagari ka Sibagire, ho mu murenge wa Kigabiro.

Mbonyumuvunyi yagize ati: " Gukoresha ibiyobyabwenge biba intandaro y’ibyaha bitanduanye birimo amakimbirane yo mu muryango, ihohoterwa ryo mu ngo, n’ibindi byaha bituma abantu badatera imbere kuko bibateza igihombo kubera ko iyo babifatanywe barafungwa, ndetse bagacibwa ihazabu.

Yabasabye kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru ku gihe y’ababyishoramo, cyane ko byagaragaye ko ababijyamo ari urubyiruko rwakagombye kuba amizero y’ejo hazaza h’igihugu cyacu.

Mbonyumuvunyi yavuze ko urubyiruko rugomba kurangwa n’imyitwarire ibahesha agaciro kandi rukwiye gufata iya mbere mu gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Mu bindi byaha bikururwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yongeyeho ihohoterwa rikorerwa abana, ubujura kimwe no gukubita no gukomeretsa.

Mbonyumuvunyi yasoje avuga ko uhishira umurozi akakumaraho urubyaro, ko bityo nta mpamvu n’imwe yakagombye gutuma umuntu atagaragaza abanywi cyangwa abacuruza ibiyobyabwenge.   

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP),Thomas Ruzindana yabwiye abo baturage ati:" Dukwiye gushyira hamwe tukarwanya ikwirakwizwa, ubucuruzi ndetse n’inyobwa ry’Ibiyobyabwenge dushyiraho ingamba zifatika zo kubikumira”.

CIP Ruzindana nawe yibukije ingaruka ziba ku babifatanywe harimo gufungwa, gucibwa ihazabu, igihombo giterwa n’uko ibyafashwe byangizwa, n’imibereho mibi mu muryango.

Yabasobanuriye ko  ibiyobyabwenge bishobora kandi kubatera uburwayi butandukanye, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi abasaba kujya batanga amakuru y’ababikora.

Yabakanguriye gukomeza ubufatanye bwiza bafitanye na Polisi y’u Rwanda, abasaba gukora amarondo y’umwuga no gutanga amakuru kandi vuba mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.