Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda arashima uko Polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage

Kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Werurwe 2014, Auke Lootsma umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP), yasuye Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze.

Agezeyo, yasuye komite zo kwicungira umutekano zikorera muri ako  karere, mu rwego rwo kureba ibyagezweho, n’uko zifatanya na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze Superintendent of Police (SP) Silas Karekezi, yagaragarije abo bashyitsi uko Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izo komite zo kwicungira umutekano, batangira amakuru ku gihe ibyaha bitaraba, kugirango Polisi ibikumire, ndetse anababwira ko mu Rwanda abaturage bihaye gahunda y’uko buri wese ari ijisho rya mugenzi we.

SP Karekezi yanagararije abo bashyitsi umusaruro uku gukorana bya hafi n’abaturage watanze, aho yavuze ko hafashwe ibiyobyabwenge bitandukanye ndetse n’ibindi binyobwa bitemewe byinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Byose bikaba bifatwa biturutse ku makuru Polisi ihabwa n’abaturage.

SP Karekezi yaboneyeho umwanya wo gushimira ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP), kubera inkunga ritera Polisi y’u Rwanda mu guhugura abagize komite zo kwicungira umutekano.

Mu ijambo rye, Auke Lootsma yashimiye uko Polisi y’u Rwanda ifatanya n’abaturage mu guhanahana amakuru, ndetse n’uruhare rwa komite zo kwicungira umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Madamu Mpembyemungu Winifride, yashimiye aba bashyitsi kuba basuye akarere ka Musanze, anasaba abaturage gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda, batangira amakuru ku gihe.

Aba bashyitsi bakaba baboneyeho umwanya wo kwifatanya n’abaturage n’abayobozi b’aka karere ka Musanze mu kwangiza ibiyoyobyabwenge byari byarafatiwe muri aka karere.