Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Umuyobozi wa Transparency International yasuye Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi w’ Ishyirahamwe mpuzamahanga rirwanya akarengane na ruswa (Transparency International) Huguette Labella, kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare, yasuye Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru. Uruzinduko rwe rukaba rwari rugamije kurebera hamwe no gusobanukirwa ingamba Polisi y’ u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kurwanya no gukumira ruswa.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, yasobanuriye uyu mushyitsi zimwe mu ngamba Polisi yashyizeho zo kurwanya ruswa, zirimo kuba yarashyizeho agashami gashinzwe by’ umwihariko kurwanya ruswa imbere muri Polisi, ikaba yaranashyizeho ikigo cya Polisi cyigisha abapolisi indangagaciro n’ imyitwarire iboneye.

IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye uyu mushyitsi ko mu zindi ngamba zikomeye Polisi y’u Rwanda yafashe, harimo kutihanganira abapolisi bafatiwe mu cyaha cya ruswa, kuko umwaka ushize hari abagifatiwemo, bamwe bakaba barashyikirijwe inkiko, abandi bakaba barirukanywe muri Polisi y’u Rwanda.

Yanakomeje avuga ko mu zindi ngamba zashyizweho na Polisi, harimo n’ urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire y’ abapolisi (Inspectorate).

IGP Emmanuel K. Gasana yanasobanuriye uyu mushyitsi ko Polisi y’u Rwanda ikorana n’ izindi nzego za leta zirimo, ibiro by’ umuvunyi mukuru w’u Rwanda na Transperancy International Rwanda, murwego rwo kurushaho guhashya ruswa.

Huguette Labella wari unaherekejwe n’umuyobozi wa  Transperancy International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yashimiye ubwitange bwa Polisi mu kurwanya ruswa mu gihugu, anizeza kuzakomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu guhashya burundu iki cyaha.

Kugeza ubu u Rwanda rufite uburyo bwo gufata abanyabyaha bukorera ku mipaka y’ igihugu yose, uzwi ku izaina rya I-24/7 bukaba bukoreshwa na Polisi mpuzamahanga, mu guhanahana amakuru ajyanye n’ibyaha ndengamipaka bishobora no kubamo ibijyanye na ruswa.

U Rwanda rukaba ruri mu bihugu 3 by’ Afurika bikoresha ubu buryo, nyuma ya Botswana, na Afurika y’ Epfo.