Umuyobozi wa Polisi y’igihugu cya Namibiya Lt General S.H. Ndeitunga yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, aho yunamiye ndetse akanashyira indabo ku mva ishyinguwemo inzirakarengane .
Lt General S.H. Ndeitunga yavuze ko bamenye ndetse bababazwa n’amahano yaguye muri iki gihugu, aho inzirakarengane zatakaje ubuzima mu gihe cy’iminsi ijana. Yakomeje avuga ko gusura urwibutso byari biri muri gahunda yo kwirebera ibyabaye kuko hari aho bihuriye n’ibyabaye mu gihugu cyabo, ubwo cyari mu bukoloni bw’Abadage. Lt General S.H. Ndeitunga yavuze ko aya mahano adakwiye kubaho ahandi muri Afurika.
Abantu barenga ibihumbi ijana barishwe hagati y’umwaka w’1904 n’1907 mu gihe abaturage ba Namibiya bigaragambyaga bashaka kwigobotora ubukoloni bw’igihugu cy’u Budage, bamwe bakaba barapfuye bazize inzara n’inyota.
Umukuru wa Polisi ya Namibiya akaba ashimira Guverinoma y’u Rwanda uburyo iha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uburyo ishyira ingufu mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
English
Kinyarwanda











