Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yabonanye n’ imiryango yahoze irangwa n’amakimbirane

 Ku itariki ya 18 Gicurasi, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya, yasuye imiryango 150 yabanaga mu makimbirane mu karere ka Kamonyi umurenge wa Nyarubaka, bagirana ibiganiro, ayikangurira kutazasubira kurangwa n’amakimbirane kuko atuma badatera imbere.

 Muri ibyo biganiro, yababwiye ko amakimbirane yo mu miryango ntacyo yabagezaho uretse kubasubiza inyuma mu iterambere, aho yagize ati:”Kubanira nabi uwo mwashakanye no kumuhoza ku nkeke ni ihohoterwa kandi rihanwa n’amategeko. Murasabwa rero kwirinda ibintu bimwe na bimwe bitera iyo mibanire mibi nk’ubusinzi, guca inyuma uwo mwashakanye, gusesagura umutungo n’ibindi, ahubwo mukitabira umurimo kuko ariwo nkingi yo kuzamura imibereho yanyu.”

 Yakomeje ababwira ko amakimbirane yo mu miryango anagira ingaruka ku bana, aho yagize ati:” Imiryango irimo umwiryane abana bata amashuri bakajya kuba inzererezi mu mihanda ndetse kenshi bagahungabanya umutekano w’igihugu.”

 ACP Nkwaya yabasobanuriye amoko y’ihohoterwa akunze kugaragara mu Rwanda ariyo irikorerwa ku mubiri, irishingiye ku mutungo n’irikorerwa imyanya ndangagitsina harimo gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo mwashakanye ku gahato, bityo abasaba kuyirinda.

Yasoje abasaba kwirinda ibiyobyabwenge kuko ahanini aribyo ntandaro y’amakimbirane.

 Ushinzwe iterambere ry’umwari n’umutegarugori mu karere ka Kamonyi Umurerwa Marie, nawe yashimye Polisi y’u Rwanda, asaba abaturage kwicungira umutekano barwanya ibiyobyabwenge n’amakimbirane yo mu ngo, kandi bakitabira gahunda za Leta.

 Nyuma yo kugezwaho ubu butumwa n’impanuro zitandukanye, iyi miryango yahawe umwanya ivuga impamvu ibanye nabi abari batacyumvikana basabana imbabazi.

Umwe muri bo witwa Hitimana Alexis yagize ati:”Turashimira inama Polisi y’u Rwanda idahwema kutugira no kudufasha gukemura amakimbirane. Kuva ubu jye n’uwo twashakanye tugiye gukosora ibitagendaga neza mu rugo rwacu, turusheho kubana mu mahoro maze twiteze imbere.”

 Yakomeje agira ati:”urugo rwacu rwari rukomeye, ariko ubu rwari rusigaye rukennye kubera ko nta n’umwe witaga ku iterambere ryarwo, kandi n’ibyo twari dutunze buri wese yabisahuraga abijyana mu nyungu ze bwite.”

Yakanguriye bagenzi be nabo kugera ikirenge mu cye bakava mu makimbirane ahubwo bagakora ibikorwa bibateza imbere.