Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Kamena, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yasoje amahugurwa y’abapolisi 56 baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi ndetse no mu turere, bakaba bari bamaze ibyumweru 2 bahugurwa ku gucunga no gufata neza ibikoresho bya Polisi.
Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashimye ubuyobozi bw’ishami rishinzwe ibikoresho muri Polisi y’u Rwanda kuba barateguye aya mahugurwa.
IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye abarangije aya mahugurwa n’abandi bapolisi muri rusange ko Polisi y’u Rwanda iri ku rugamba rwo kurwanya ubujiji iharanira kugira igipolisi cy’umwuga.
Yakomeje agira ati:Ibyo Polisi ikora byose bishingiye ku bikoresho, muharanire kumenya ibikoresho byinjiye n’ibisohotse kugirango mutunganye akazi kanyu neza”.
Yasoje asaba abarangije amahugurwa ko aho bagiye mu mirimo yabo ya buri munsi bazagaragaza impinduka, bakerekana ko bahuguwe.
Uwavuze mu izina ry’abahuguwe, Kaporali Busogi Mwamini Isaac, yashimye Polisi y’u Rwanda kubera aya mahugurwa yabahaye, kuko abongerera ubushobozi n’ubumenyi butuma banoza neza akazi kabo.
Yavuze ko aya mahugurwa azabafasha gucunga neza ibikoresho bya Polisi kuko basobanukiwe neza uburyo bwo gucunga neza ibikoresho bya Polisi.
Akaba yagize ati:” Aya mahugurwa ni ingirakamaro, twasobanukiwe uburyo bwo gucunga neza ibikoresho bya Polisi, tubona imbogamizi zibamo n’uko twazikemura”.
English
Kinyarwanda











