Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Umutoza w’ikipe ya Police Hand Ball arifuza gutwara igikombe cya Rwanda Cup Handball Tournament

Nyuma yo gutwara ibikomebe bigeze kuri 6 muri uyu mwaka, Umutoza w’ikipe ya Police Handball, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, aratangaza ko yifuza no kwegukana igikombe cya Rwanda Cup Handball Tournament, iki gikombe kikaba cyaba ari icya 7, uyu mutoza yaba amaze gutwara muri uyu mwaka.

Iri rushanwa rya Rwanda Cup Handball Tournament, rizatangira ejo tariki ya 27 Ukuboza ku kibuga cya Kimisagara rikazitabirwa n’amakipe arimo; Police ,Stella, KIE na Nyakabanda yaryegukanye umwaka ushize.

Amakipe ari muri iri rushanwa  niyo azatoranywamo abakinnyi b’ikipe y’igihugu bazifashishwa mu irushanwa y’akarere ka 5 (Zone 5), iri rushanwa rikaba riteganyijwe kubera mu gihugu cya Ethiopia umwaka utaha wa 2015.

AIP Antoine akomeza avuga ko ubunararibonye yakuye mu marushanwa yaberaga I Nairobi muri Kenya buzafasha abakinnyi be bityo bakabasha kwegukana igikombe cya Rwanda Cup Handball.

Twakibutsa ko ikipe ya Police Hand ball , uyu mwaka imaze gutwara ibikombe bitandatu yatsindiye mu marushanwa yo: Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, igikombe cya Shampiyona, irushanwa rya Care Das ,irikirwa ku mucanga,irushanwa ryo kwibohora, n’iry’umunsi w’umurimo.