Umumotari wateje akajagari n’impagarara mu Mujyi wa Kigali rwagati nyuma yo kwica amategeko y’umuhanda nkana yanga guhagarara ahagaritswe n’umupolisi yasabye imbabazi abanyarwanda na Polisi y’u Rwanda kubera iyo myitwarire ye igayitse n’ingaruka byateje.
Kuri uyu wa gatatu mu masaha ya saa sita, uyu mumotari witwa Valens Twagirayezu yakoze ikosa nkana ryo kurenga icyapa kibuza kwinjira mu muhanda w’abanyamaguru.
Amaze kuharenga umupolisi wo mu ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda yamuhagaritse, undi ariruka maze agonga “bordure” y’umuhanda aragwa.

Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru, Twagirayezu yabeshyuje amakuru yari yakwirakwijwe ko yakubiswe n’umupolisi ndetse akajyanwa no kwa muganga.
Yagize ati:”uko byagenze ni uku: nari ntwaye umugenzi tugeze imbere ya Simba Supermarket noneho aho guca mu ruhande rwemewe nyura mu kindi gice ahatemewe kunyura.
Umupolisi yampagaritse ndanga nongeza umuvuduko noneho ngonga “bordure” y’umuhanda mpita ngwa hasi. Mu by’ukuri umupolisi ntiyankubise nk’uko hari bamwe mu baturage babivugaga ndetse no mu gihe nari naguye ntacyo yantwaye. Nateje urujijo ndetse n’ikibazo gikomeye ku buryo umupolisi yatekereje ko nakomeretse kandi ataribyo. Kubera iyo mpamvu nsabye imbabazi kubera amakosa yo mu muhanda nakoze.
Ndasaba imbabazi abanyarwanda na Polisi kubera iyi myitwarire mibi yateje impagarara mu bantu, bikambika isura mbi umupolisi wampagaritse na Polisi y’u Rwanda muri rusage nk’urwego rw’igihugu. Iyi myitwarire yanjye n’iyabamotari bandi bagaragaje ntiyari ikwiye, kuko yagaragaje uko ibintu bitari bimeze, ahubwo yatanze amakuru atari ay’ukuri. Abo bose bahawe amakuru atari yo mbasabye imbabazi sinzabyongera na rimwe.”
Uyu Twagirayezu akaba afunzwe na Polisi aho ari kumwe na mugenzi we witwa Habanabashaka Innocent, we akaba ashinjwa gukwiza ibihuha no kubangamira Polisi mu kazi kayo, aho yakurikiraga imodoka ya Polisi yari iri mu kazi ayivugiriza induru ari kuri moto ye, yanga ko uwo mugenzi we afatwa.
Celestin Ntaganzwa, ni umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari, yavuze ko bitabye terefone y’umwe mu bamotari ababwira ko mugezi wabo yakubiswe n’umupolisi, ariko bikaba bitari ukuri. Yabivuze muri aya magambo:” twahise tujya aho yatubwiye, ahubwo dusanga umumotari yavugaga wahohotewe, abeshya ndetse arimo kugerageza gukomeza ibintu nk’aho yakubiswe. Iyi ntabwo ari imyitwarire myiza mu kazi,rwose ntitubishyigikiye mu mpuzamashyirahamwe yacu”.
Yasabye abamotari kurangwa n’imyitwarire myiza,bubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse batanga n’amakuru ya bagenzi babo bahesha isura mbi umwuga wabo.
Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, uyobora ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, yihanangirije abatubahiriza amategeko y’umuhanda.
Yagize ati:” nk’uko namwe mwabyiyumviye, Twagirayezu yagerageje guteza urujijo mu kutubahiriza amategeko ndetse ateza impagarara abantu baza gushungera ari benshi. Ntiwareka kubahiriza amategeko hanyuma ngo unagerekeho no kubeshya ushaka ko amategeko akurengera ngo ubigereho. Iyi myitwarire mibi ntikwiye kwemerwa ahubwo iyo ufashwe ugomba kubihanirwa”.
Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda n’amashyirahamwe y’abamotari bafatanya mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda no gukumira ibyaha. Yavuze ko imyitwarire mibi nk’iyo itakwihanganirwa.
Yasabye ahubwo abaturage ndetse n’abamotari kubahiriza amategeko no gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda kubahiriza amategeko y’umuhanda.
English
Kinyarwanda











