Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwasabye abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri Gisagara kurushaho gukumira ibyaha

 Ku itariki 28 Mata,Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya bagiranye inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagera kuri 550 bo mu karere ka Gisagara; bababwira kurushaho gukumira ibyaha bakangurira abo bayobora kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

 Ibi byasabwe abayobozi b’imidugudu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 13 igize akarere ka Gisagara, n’abakorana n’aba bakuriye izi nzego.

 Iyo nama ubuyobozi bw’iyi ntara n’ubwa Polisi kuri uru rwego bagiranye n’abo bayobozi b’inzego z’ibanze yabereye mu kagari ka Gisagara, ho mu murenge wa Ndora. 

 Munyentwari yabwiye abo bayobozi kujya buzuza neza ibitabo byandikwamo imyirondoro y’abantu batabarizwa mu bice bayobora kugira ngo bamenye abo ari bo, impamvu bahari, igihe bahagereye, n’igihe bazahamara.

 Yagize ati:"Iyo ufite amakuru ahagije kuri uwo muntu, ubasha gutahura niba afite umugambi wo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko, ndetse yaba yamaze kubikora, akaba yahita afatwa atararenga umutaru."

 Munyentwari yakomeje ababwira ati:" Inzego z’ubuyobozi zose ziruzuzanya kubera ko zose zihuriye ku guteza imbere umuturage. Mukomeze gufatanya n’izindi nzego guharanira iterambere ry’igihugu n’abagituye."

 ACP Nkwaya yabwiye abo bayobozi gukangurira ababyeyi bafite abana bavuye mi ishuri kuribasubizamo, no kutabakoresha imirimo ivunanye, n’ibindi bikorwa biciye ukubiri n’uburenganzira bwabo.

 Yababwiye kujya bagenzura ko amarondo akorwa neza, kandi bagakangurira abo bayobora kwirinda amakimbirane no kwihanira, ndetse n’ikindi kintu kinyuranije n’amategeko.

 ACP Nkwaya yabasabye kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge nk’urumogi  n’inzoga  zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga, Muriture,  Nyirantare, n’izindi.

 Yagize ati:"Mujye musobanurira abo muyobora ko abanywi babyo bakora ibikorwa bihungabanya umutekano, hanyuma mubakangurire kutabinywa, kutabitunda, no kutabicuruza, kandi mubasabe gutanga amakuru y’ababikora."

 Yabasabye kujya bahanahana amakuru n’izindi nzego yatuma hakumirwa ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

 Umwe muri abo bayobozi witwa Uwubumwe Thomas yagize ati:" Iyi nama yatumye ndushaho gusobanukirwa akamaro ko guhanahana amakuru ku gihe haba hagati yacu nk’abayobozi, ndetse no hagati yacu n’abo tuyobora. Impanuro twahawe zizatuma dusohoza inshingano zacu uko bikwiye."

 Yasabye bagenzi be kuzirikana inama bagiriwe no gushyira mu bikorwa ibyo babwiwe gukora.