Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwakomereje muri Nyamagabe

 Ku wa 28 Mutarama, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe yakoze igikorwa cyo gukangurira abatuye muri aka karere kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha mu rwego rwo kurushaho kubumbatira no gusigasira umutekano.

 Ubu bukangurambaga bwakorewe ahantu hatandukanye mu mirenge yose igize aka karere uko ari cumi n’indwi.

 Aho iki gikorwa cyabereye hose, abakitabiriye bahawe ubumenyi ku moko y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikibitera, ingaruka zabyo, uko babyirinda, n’uruhare rwabo mu kubirwanya.

 Mu murenge wa Gasaka, iki gikorwa cyakozwe na Chief Inspector of Police (CIP) Peter Ntaganira, akaba ari umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gasaka.

 Mu kiganiro n’abo baturage bageraga ku ijana, CIP Ntaganira yababwiye ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bishobora gukorwa n’ibitsina byombi, aha akaba yarabahaye urugero rw’umugabo cyangwa umugore ubuza uburenganzira ku mutungo uwo bashakanye, cyangwa kumuhoza ku nkeke.

 Yababwiye kandi ati:"Uwakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina arafungwa kandi agacibwa ihazabu, naho uwarikorewe rimutera ihungabana , ndetse n’ibindi. Murumva ko impande zombi zigerwaho n’ingaruka mbi zaryo, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiriye kuryirinda kandi akarirwanya yivuye inyuma."

 CIP Ntaganira yabasobanuriye ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanywi b’ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe nka kanyanga, maze abagira inama yo kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.

 Yababwiye kandi  nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitangirwaho amakuru ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, izo nomero akaba ari: 112, 3512, na 3029.

 Umwe muri abo baturage bo mu murenge wa Gasaka witwa Nyirahabimana Dancille yagize ati:"Sinari nsobanukiwe amoko y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko nyuma y’ikiganiro twahawe na  Polisi y’u Rwanda; nabisobanukiwe neza, kandi niyemeje kuba umufatanyabikorwa wayo mu kubirwanya no kubikumira."

 Yakomeje agira ati:"Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntibigomba guharirwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, ahubwo bikwiriye kuba ibya buri wese kuko ibyo byaha bihungabanya ituze ry’abantu muri rusange."

 Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zigamije kurushaho  gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri zo hakaba harimo ishyirwaho ry’ ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (Anti Gender -Based Violence and Child Protection Directorate.)

 Ibitewemo inkunga na Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeanette Kagame, yashyizeho kandi Isange One Stop Center, iki kikaba ari ikigo gishinzwe kwita no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho kugeza ubu serivisi z’iki kigo  zimaze kugezwa mu bitaro 17 by’uturere.