Nyuma y’umunsi umwe mu karere ka Gatsibo habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge bitandukanye, ubukangurambaga bwo kubirwanya bwakomereje kuri uyu wa kane tariki 21 Mutarama mu karere ka Musanze aho abagatuyemo bakanguriwe kutabinywa, kutabicuruza,no kutabitunda.
Ibi babikanguriwe n’abayobozi batandukanye mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge cyabereye mu kagari ka Kigombe, mu murenge wa Muhoza.
Ababibakanguriye harimo umuyobozi w’aka karere, Mpembyemungu Winnifride, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Bénoit Nsengiyumva, n’Umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwisumbuye rwa Musanze, Munyaneza Janvier.
Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe n’amaduzeni 12,425 ya Blue Sky, litiro 1,846 za Kanyanga, bule 473 z’urumogi, amaduzeni 70 ya Kitoko, n’amacupa 500 y’amavuta y’amiganano atujuje ubuziranenge yitwa Diproson.
Iki gikorwa cyo kwangiza biriya biyobyabwenge kitabiriwe kandi n’abaturage bagera kuri 600 batuye muri kariya gace cyabereyemo.
Mpembyemungu yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ati:"Ibi biyobyabwenge byangijwe kimwe n’ibindi, uretse kuba bibujijwe, bitera uburwayi butandukanye uwabinyoye, kandi bituma aba inkorabusa."
Yakomeje agira ati:"Ubifatanywe arafungwa ndetse agacibwa ihazabu, kandi ibyafashwe na byo bikangizwa. Bimuteza igihombo gikomeye kandi bikadindiza iterambere rye."
Mpembyemungu yabwiye abaturage b’aka karere abereye umuyobozi kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.
SSP Nsengiyumva yavuze ko biriya biyobyabwenge byafashwe mu mezi atatu ashize mu bihe bitandukanye mu mikwabo yakozwe na Polisi y’u Rwanda mu bice bitandukanye by’aka karere , kandi ko ababifatanywe bamaze gushyikirizwa inkiko.
Yabwiye abari aho ko ibyaha nko gusambanya abana, gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge, maze abasaba kutabinywa, kutabitunda, no kutabicuruza, kandi bahaga Polisi y’u Rwanda amakuru y’abantu babikora.
Yababwiye kandi kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo bakumire igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko, kandi abasaba kujya bamenyesha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma gikumirwa no gufata abagikoze cyangwa abafite imigambi yo kugikora.
Munyaneza yasobanuriye abo baturage ingingo z’amategeko zihana umuntu ufatanywe ibiyobyabwenge ndetse na we abakangurira kubyirinda.
Umwe muri abo baturage witwa Niyigena Jacqueline yagize ati:"Umuntu wabinyoye nta bwenge aba afite. Ateza umutekano muke aho aba ari hose. Ndahamya ndashidikanya ko nta nyungu abafatanywe ibi byangijwe babikuyemo."
Yavuze ko yasobanukiwe ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge ku buryo naramuka agize uwo abibonana, azajya ahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda.
English
Kinyarwanda











