Ubukanguramba bwa Polisi ku rwego rw’igihugu bwo kurwanya no gukumira icyaha k’ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’irikorerwa mu ngo, ryakomereje mu karere ka Musanze none tariki ya 24 Ukuboza.
Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse mu turere twose tw’intara y’amajyaruguru harimo urubyiruko, komite z’abashinzwe kwicungira umutekano,abahagarariye abagore, abahagarariye urubyiruko, abashijwe kurwanya ihohoterwa, abashijwe ubuzima, na abashijwe imibereho mwiza mu mirenge yose bagize intara y’amajyaruguru.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yasabye abitabiriye aya mahugurwa guyakurikirana neza kandi bakazaharanira gushyira mu bikorwa ubumenyi bazayavomamo bityo kugira ngo bafashe kurandura icyaha k’ihohotera aho bakorera hirya no hino muri iyo ntara.
Guverineri bose nibamwe Aime akab yakomeje avuga ko nk’ abafatanyabikorwa b’u mutekano bagomba buri gihe gushyira imbara muri gahunda ya y’ijisho ry’umuturanyi kuko ari gahunda iboneye yafasha mu gukumira bene ibyo byaha.
Akaba yasabye abari bitabiriye aya mahugurwa y’umunsi umwe kwita no gushyira gahunda za leta mu bikorwa birinda ndetse banabungabunga ibyo leta yamaze kugeraho.
Bosenibamwe akaba yashimiye uruhare rwa Polisi mu kurwanya ihohoterwa no gucunga umutekano muri rusange.
ACP Dr.Wilson Rubanzana, umuyobozi wa Isange One Stop Centre mu gihugu ndetse akaba anashinzwe gahunda z’ubuvuzi muri Polisi y’igihugu, yasabye abaraho kwirinda ibiyobwenge ndetse bakanashishikariza abo bayobora gucika ukubiri n’uwo muco, kuko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, ibi kandi bikaba uretse kuba bibangamira umutekano binagira ingaruka ku iterambere.
Yagize ati “ Twashyizeho ingamba zo kurwanya ihohoterwa ,dushyiraho ikigo Isange One Stop Centre cyita ku wahohotewe kikanamugira inama kandi ko serivise zacyo zitangirwa ubuntu.”
Yavuze kandi ko ubu bukangurambaga bwashyizweho kugira ngo abantu bose bahagurukire hamwe barwanye ihohoterwa. Kandi ko mu mpera z’umwaka utaha ibitaro by’uturere 23, bizaba bitanga servisi za izange one stop center.
English
Kinyarwanda











