Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Ubufatanye mu kwicungira umutekano bugeze ku ntambwe ishimishije

 Mu gihe Polisi y’u Rwanda yitegura kwizihiza  isabukuru yayo y’imyaka 16 imaze ibayeho, abafatanyabikorwa bayo biyemeje kurushaho kongera ubufatanye bwabo, muri gahunda zigamije gukumira no kurwanya ibyaha. Ibi bikaba aribwo buryo buboneye bwo kurushaho kubumbatira ituze n’umutekano by’abanyarwanda.

 Mu myaka 16 ishize, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo  bafatanyije kurinda umutekano w’abaturage, bakorera hamwe mu matsinda atandukanye agizwe n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage ubwabo muri rusange.  Ubu buryo bwo guhuza imbaraga no gukorera hamwe bwafashije abaturage mu gutanga amakuru ku gihe y’ikintu cyose bakeka ko cyahungabanya umutekano, bityo bigatuma Polisi itabara vuba

 Abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha, bari mu byiciro binyuranye. Twavuga ba ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha,amatsinda yo kurwanya ibyaha mu mashuri atandukanye,abagize komite z’abaturage mu gukumira ibyaha, ndetse n’abagize inzego z’ibanze mu bice binyuranye.

 Ubufatanye bw’abafatanyabikorwa ba Polisi niwo nkingi ya mwamba mu kwirindira umutekano.

Ba ambasaderi bose ba Polisi y’u Rwanda bongeye kwerekana ubushake bwabo,  ubwo mu kwezi kwa Kamena 2015 basinyiraga gukomeza ubu bufatanye.

 Urubyiruko rw’abakorerabushake rurenga ibihumbi 20 rugizwe ahanini n’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza ndetse n’abayarangije, biyemeje gufatanya na Polisi y’uRwanda ku bushake bwabo mu gukumira ibyaha ndetse no gufata abanyabyaha.

 Nk’uko bitangazwa na Wellars Gasamagera, umuyobozi wa ba ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda, abaturage biyemeje kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha uhereye ku bujura bucuriritse,ukagera ku byaha bikomeye biba byateguwe birimo ubwicanyi, ruswa,ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge,ihohoterwa rishingiye ku gitsina,icuruzwa ry’abantu n’ibindi.  

 Yakomeje avuga ko abaturage bakorana cyane na Polisi y’u Rwanda mu kuba hagaragazwa hakiri kare ibyaha muri rusange ndetse n’ikindi  gishobora kubangamira umutekano n’ituze bya rubanda. Yavuze ko mu Rwanda,abaturage bafite uruhare runini muri ibi bikorwa byose.

 Yongeyeho ko abaturage bumvise uruhare rwa Leta, ariko nabo ko hari icyo bakora kijyanye n’ubu bufatanye hagamijwe kugira umutekano usesuye.

 Yagize ati:”twebwe nka ba ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda ndetse tukaba n’abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano,twiyemeje kugera ku ntego zacu no gukoresha ingufu zishoboka mu buryo bunyuranye,  bityo tugatanga umusanzu wacu mu kugira umutekano. Dushyigikiye icyerekezo cya Polisi yacu gishingiye ku kuba abaturage b’u Rwanda babayeho mu mutekano usesuye,bawugizemo uruhare kandi urambye.

 Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency international Rwanda Madame Ingabire Marie Immaculee, nawe akaba ari umufatanyabikorwa mu gukumira ibyaha yashimye ibyo Polisi y’u Rwanda ikora mu kurwanya ibyaha. 

 Yagize ati:” Polisi y’u Rwanda igeze ku rwego rushimishije mu kugirirwa icyizere n’abaturage. Yegereje ibikorwa na serivisi zayo abaturage ndetse bahabwa ibyo  bakeneye ku buryo bwihuse. Muri izi serivisi twavuga ikigo Isange one stop center gifasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana. Kibafasha mu buryo bunyuranye no gukemura ibibazo baba bahuye nabyo”.

 Yakomeje avuga ko anejejwe no kuba Polisi y’u Rwanda itajya yihanganira na rimwe ruswa n’ibindi byaha biyishamikiyeho.

Mu rwego rwo kwegereza serivisi abaturage,Polisi yashyizeho imirongo itishyurwa yo guhamagaraho mu gihe ushaka gutanga amakuru y’ibyaha binyuranye. Iyo mirongo ni 112 ku butabazi bwihutirwa, 116 ku bufasha bugenewe abana, 3512 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 113 ku mutekano wo mu muhanda,997 ku makuru arebana na ruswa ndetse n’ 111 ku nkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga.

 Iyi mirongo yose ifasha Polisi y’u Rwanda kuganira n’abaturage no kumva ibibazo byabo ndetse bagahabwa  serivisi nziza kandi zihuse. 

 Avuga ku bikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha,umwe muri bo witwa Rugengamanzi Steven yavuze ko uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano ari ingenzi mu gukumira ibyaha, hahererekanywa amakuru vuba ndetse hashakwa n’uburyo bwo gukemura ibibazo.  

Yagize ati:” nzi ko iyo amakuru ahererekanyijwe vuba,abanyabyaha bafatwa bataragera ku migambi yabo, ibi bikaba binafasha cyane kuko bagezwa imbere y’ubutabera. Ibi rero nibyo bituma twishimira  umutekano  dufite  muri  iki gihe”.

 Ibyo Rugengamanzi avuga byemezwa na raporo  iherutse gusohoka yerekana ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika ndetse no kuwa gatanu ku isi mu bihugu bifite umutekano usesuye aho umuntu agenda nijoro  ku buryo nta kibazo na kimwe yahura nacyo.

 Mu mwaka w’2014/2015 u Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika ndetse n’urwa 21 ku isi rufite amanota 5.8 kuri 7, aho abaturage bari bafitiye icyizere serivisi bahabwa na Polisi ndetse bakazigiramo uruhare mu  rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko.

 Ku rwego rw’igihugu,ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza,giherutse gushyira ahagaragara ubushakashatsi bwacyo buvuga ko abaturage 97.4 ku ijana bafitiye icyizere Polisi y’u Rwanda.

  Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire n’ubufatanye bwa Polisi , abaturage n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha, ACP Damas Gatare yavuze ko ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha biri mu murongo n’icyerekezo Polisi y’u Rwanda yihaye.

  Yagize ati:” turashima uruhare rw’abafatanyabikorwa bacu kandi turabasaba kwitabira gahunda ziri imbere z’ubukangurambaga butandukanye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze .Ibi bikorwa byose bikazasozwa ku munsi nyirizina wo ku itariki ya 16 Kamena wo kwizihiza uwo munsi mukuru”.