Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda burakomeje

Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda kuri iki cyumweru tariki ya 3 Kanama bahuriye mu ntara ya Kabale muri Uganda, barebera hamwe aho amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano ibihugu byombi byasinyanye ageze ashyirwa mu bikorwa, cyane cyane guhuza imbaraga ngo bahangane n’ibibazo by’umutekano mucye byavuka mu muhora wa ruguru.

Muri iyo nama yari iyobowe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana na mugenzi we wa Uganda General Kale Kayihura na bamwe mu bayobozi b’amashami ya za Polisi z’ibihugu byombi ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu turere twa Kabale na Kisoro, bemeranyijwe kongera ingufu mu gukaza umutekano w’ibinyabiziga mu muhora wa ruguru, kuko bigaragara ko ibinyabiziga muri uwo muhora byiyongereye.

Iyi nama ikaba ije ikurikira izindi ebyiri zabereye i Kabale n’i Kigali umwaka ushize.

Polisi z’ibihugu byombi kandi zumvikanye gushyira mu bikorwa gahunda y’ubufatanye no guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage (Community Policing) ku mipaka y’ibihugu byombi, bigishanya, guhanahana ubunararibonye no gukorera hamwe imikwabu igamije gukumira no kurwanya ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha ndengamipaka ku mipaka y’ibihugu byombi.

IGP Gasana akaba yarishimiye ibimaze kugerwaho mu bufatanye bwa Polisi z’ibi bihugu muri aya magambo: Ibimaze kugerwaho ni byinshi kandi tugomba gukomeza gukorera hamwe mu kubumbatira umutekano w’ibihugu byacu, duharanira ko ababituye babaho mu mahoro n’umutekano bisesuye”.

Yakomeje avuga ko muri iki kinyejana Polisi zihura n’ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu, byose bisaba gukorera hamwe mu guhangana nabyo.

Gen. Kayihura nawe yerekanye ibibazo n’ibyaha bikorwa n’abantu bambukiranya imipaka ku buryo butemewe n’amategeko, akomeza avuga ko “hakwiye gushyirwaho imikoranire irambye kugirango hakumirwe iyinjira mu bihugu byacu ku buryo butemewe”.

Polisi z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda zikaba zaranemeranyijwe gushyira ku mipaka ya Gatuna na Cyanika ibyuma bisaka (Scanners) ndetse no gushyira imbwa kabuhariwe mu gutahura ibiyobyabwenge ku mipaka y’ibi bihugu, no gushyira posite za Polisi i Rwempasha n’i Kazinga, ndetse n’izindi umunani zizashyirwa ahantu babona ko ari ngombwa hafi y’imipaka y’ibi bihugu.