Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

U Rwanda, Uganda na Kenya basinye amasezerano y’ubufatanye mu gucunga umutekano

Nyuma y’inama y’iminsi itatu yatangiye ku ya 6 Mutarama ihuje impuguke mu by’umutekano, abagaba bakuru b’ingabo, abayobozi bakuru ba polisi, abaminisitiri b’ingabo n’ab’umutekano w’ibi  bihugu uko ari bitatu, kuri uyu wa gatatu bemeje umwanzuro shingiro w’imikoranire ya hafi mu gutabarana kw’ingabo no guhanahana amakuru ku mutekano.

Mu muhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, minisitiri w’ingabo mu Rwanda Jenerali James Kabarebe yavuze ko ubu bufatanye n’imikoranire ya hafi hagati y’ibi bihugu, buzafasha mu kurinda abaturage, mu butabazi bwo kurwanya ibyaha mpuzamahanga, iterabwoba n’ibindi byaha.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yavuze ko umutekano w’ibi bihugu uzahita uba umwe, n’ubwo bitazabuza buri gihugu gukomeza imikorere yacyo. Yakomeje avuga ko uzatera igihugu kimwe azaba abiteye uko ari bitatu, n’uzakorera icyaha muri kimwe muri ibi bihugu, azaba nk’ukoreye icyaha mu karere kamwe k’igihugu.

Yasoje avuga ko iterambere ibi bihugu biharanira kugeraho vuba ritashoboka nta mutekano wizewe uhari.

Nyuma yo gusinya aya masezerano y’ubufatanye, inzego z’umutekano muri ibi bihugu, zishimiye iki gikorwa, kuko ngo iterambere ry’ibihugu byombi rizihuta ndetse n’imibanire y’abaturage ikarushaho kuba myiza.

Iyi nama y’inzego z’umutekano mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya ikaba yarashyiraga mu bikorwa imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibi bihugu, ari nabo bayobozi b’ikirenga b’izi nzego z’umutekano yabaye ku itariki ya 28 Ukwakira 2013,ikaba yarasabye ko habaho ubufatanye mu gucunga umutekano hagati abyo, nyuma y’uko habayeho ukorohereza abaturage b’ibi bihugu mu byerekeranye n’ibikorwa by’ubucuruzi, guhahirana, gutembera muri ibi bihugu hifashishijwe indangamuntu.