Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha by’Iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba(FIU) , Assistant Commissionner of Police(ACP) Costa Habyara , avugako umuryango witwa Eastern and Southern Africa Anti-Money Laundering Group (ESAAMLG) u Rwanda rwinjiyemo muri Nzeli 2014, wagiriye akamaro kanini umutwe ayoboye mubyo kwiyungura ubumenyi ndetse n’imyumvire kuri iki kibazo.
Iri shami ryatangijwe muw’2011, rikaba ryari rifite inshingano z’ingenzi zo kwegeranya, gusesengura, kugeza amakuru ku babishinzwe no kugenza ibyaha, mu rwego rwo kurwanya ibyaha by’Iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba nk’uko biteganywa n’ Itegeko rikumira kandi rihana iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba nyuma y’uko bibaye ngombwa ko u Rwanda narwo rugira icyo rukora mu gukumira ibyaha nk’ibyo, rikaba rikorera muri Banki Nkuru y’u Rwanda.
ACP Habyara yagize ati:” Nk’ishami rishya kandi rihanganye n’ibyaha by’ikoranabuhanga bw’ikwirakwiza ry’amafaranga no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, ni ngmbwa ko twumva uko bikorwa, uko ibindi bihugu byahuye nabyo byabyitwayemo ndetse n’ubumenyi busabwa ngo tubitahure, ibi byose kandi twabigezeho binyuze mu bufatanye n’ibindi bihugu.”
Yongeyeho ati:”Ntiwarwanya ibyaha nk’ibi biboneka hose ubaye nyamwigendaho, tugomba gufatanya nk’ibihugu, dushyiraho ubufatanye bufite ingufu kandi busangira amakuru byihuse.”
EASAAMLG yagiyeho muri 1999 i Arusha muri Tanzaniya kugirango ihashye bene ibi byaha nkuko byari byasabwe n’urugaga rwitwa Financial Action Task Force(FATF)
Yibanda ku gukorana n’ibindi bigo mpuzamahanga birwanya ibyaha by’ikwirakwiza ry’amafaranga no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, ikiga kandi igakora ubushakashatsi ku bibazo by’akarere tutibagiwe no gufasha mu by’ubuhanga.
Kuri ubu, ESAAMLG igizwe n’ibihugu 16 aribyo Angola, Botswana, Ethiopia, Kenya, Lesotho, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, South Africa, Swaziland, Tanzania, Uganda, Zambia, and Zimbabwe.
FATF ifite icyicaro I Paris mu Bufaransa, ku rundi ruhande ifite igice gishinzwe gushyiraho ubushobozi mpuzamahanga bwo kurwanya ibyaha bw’ikwirakwiza ry’amafaranga no gutera inkunga iterabwoba, mu byo isana ibihugu kandi harimo no gushyiraho za FIU zishyira mu bikorwa amategeko arwanya biriya byaha byombi.
Aha yagize ati:”Tugeze kure dushyira mu bikorwa ibyo dusabwa na FAFT kandi bizagerwaho vuba; ibi ni ibyaha ndengamipaka, bikorwa n’abantu cyangwa amatsinda akorera mu guhugu kirenze kimwe kandi mu bucuruzi butemewe, ibi byose bifite ingaruka ku bukungu kandi bidindiza ishoramari mpuzamahanga n’ibijyanye naryo, ariko nta kabuza , ubu bufatanye buzagira uruhare mu kubirwanya.”
Yongeyeho ati”Amakuru meza ni uko tutarahura na biriya byaha byombi mu Rwanda, n’ahagiye hakekwa ihererekanya ry’amafaranga twarabihagaritse kandi ntaho bihuriye n’ibivugwa hejuru.”
Mu mwaka w’2012 twafashe amadorali y’Amerika ibihumbi 210, mu mwaka w’2014 dufata ibihumbi 160 by’amadorali y’Amerika ndetse tunahagarika amakonti 22 mu ma banki anyuranye mu mwaka wa 2015. Mu iperereza ryimbitse twakoze nta bimenyetso twabonye byerekana ko ayo mafaranga yose yari afite aho ahuriye n’icyaha cy’iyenzandonke cyangwa se gutera inkunga iterabwoba.
Hagati aho, ACP Habyara avuga ko bashaka kwinjira muri Egmont Group, ihuriro rya za FIU rifite icyicaro I Toronto muri Canada, rikaba riteza imbere amahugurwa kuri za FIU, ihanahana ry’amakuru n’ubunararibonye ku isi.
Arangiza agira ati:”Kurwanya ikwirakwiza ry’amafaranga no gutera inkunga iterabwoba ntibyagerwaho hatabayeho ubufatanye mpuzamahanga, niyo mpamvu amashyirahamwe y’uturere n’impuzamahanga ari ngombwa ngo harwanywe iki cyorezo.”
English
Kinyarwanda











