Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

U Rwanda na Polisi Mpuzamahanga byafatiye hamwe ingamba zo gufata abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ishami ry’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda rishinzwe gukurikirana abakekwaho  kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Polisi Mpuzamahanga, icyicaro cyayo  gikuru i Lyon mu Bufaransa  n’ ishami ryaryo mu Rwanda, byafatiye hamwe ingamba z’ukuntu byarushaho gufatanya mu gufata abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .

Iyi myanzuro yafatiwe mu nama yabaye ku itariki 17 Nzeri 2015 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hagati y’Umuyobozi wa ririya shami ry’u Rwanda rishinzwe gukurikirana abakekwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariwe Jean Bosco Siboyintore,umuyobozi w’ishami rishinzwe   gufasha mu gukora iperereza  ku bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Stefano Carvelli , uyu akaba akorera ku cyicaro cya Polisi mpuzamahanga i Lyon mu Bufaransa, na Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe na  Assistant Commissioner  of Police (ACP) Tonny Kuramba.

Iyi myanzuro ifashwe nyuma y’inama y’iminsi ibiri yahuje ziriya nzego uko ari eshatu i Kigali, ikaba yari igamije kurebera hamwe uko zarushaho gufatanya mu gufata abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Mu ijambo rye, Carvelli yavuze ko ishami abereye umuyobozi ryashinzwe mu 2004 rikaba rishinzwe gufasha  inzego zibishinzwe  mu Rwanda gufata no kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati:"Turi aha,mu yandi magambo, turi mu Rwanda kugira ngo tuganire,twunguranye ibitekerezo kandi dufatire hamwe ingamba z’ukuntu twafata abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ."

Yagize kandi ati:"Si ubwa mbere tugiranye bene izi nama  ariko n’iyi yari ngombwa kugira ngo twongere duhure turebere hamwe icyo twakora kugira ngo ababikekwaho bafatwe maze bagezwe imbere y’ubutabera."

Siboyintore yagize ati:"Dusanzwe dufitanye imikonanire myiza na Polisi mpuzamahanga kandi ubwo bufatanye bwatumye hafatwa bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,iyi nama ikaba yageze ku myanzuro ishimishije izatuma n’abandi bagishakishwa kubera kiriya cyaha bafatwa bityo bagezwe imbere y’ubutabera."

Yongeyeho agira ati:"Hagiye haba imbogamizi z’uko bamwe mu bakurikiranyweho iki cyaha rimwe na rimwe bahindura imyirondoro yabo n’ubushake buke bw’ibihugu bimwe na bimwe barimo mu kubafata n’andi mananiza abangamira cyangwa atinza ifatwa ryabo, ariko n’ubwo bimeze gutyo, ndashima Polisi Mpuzamahanga kubyo imaze gukora n’ibyo iteganya gukora kugira ngo bafatwe kandi bagezwe imbere y’ubutabera."

Siboyintore yagize na none ati:"Abantu bakwiye kwibuka no kumenya ko iki ari icyaha mpuzamahanga,kubw’ibyo, gufata no kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho kukigiramo uruhare ntibikwiye guharirwa u Rwanda rwonyine.Isi yose ikwiye kubigira ibyayo."

ACP Kuramba yagize ati:"Inama nk’izi, guhanahana amakuru n’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izi nzego ku buryo dukora nk’itsinda rimwe bizatuma abakurikiranyweho iki cyaha bafatwa bityo bagezwe imbere y’ubutabera."

Yashimiye Polisi Mpuzamahanga, Ishami ry’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda rishinzwe gukurikirana abakekwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’izindi nzego  z’igihugu zifite mu nshingano gukurikirana abagize uruhare muriyo uruhare rwabyo mu kugira ngo bafatwe kandi bagezwe imbere y’ubutabera.