Inkongi z’ imiriro ziri mu bintu bishobora kwangiza ibintu bitari bikye harimo nuko n’ ubuzima bw’ abantu bushobora ku kuhangirikira.
Nyamara nubwo icyi ari ikibazo gihangayikishije benshi, by’ umwihariko Polisi y’u Rwanda, twavuga ko impanuka z’ imiriro zishobora kwirindwa, aha igisabwa akaba ari uko buri wese abigizemo uruhare.
Nimuri uru rwego Polisi y’u Rwanda ikangurira Abanyarwanda cyane cyane abakora ibikorwa bitandukanye by’ ubucuruzi, ko bakoresha ibikoresho kabuhariwe bishinzwe kuzimya inkongi imiriro.
Umuyobozi w’ ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’ imiriro, Senior Superintendent (SSP), Jean de Dieu Gashiramanga, yasabye Abanyarwanda kujya bamenyesha Polisi kubijyanye n’ inkongi z’ imiriro hakiri kare kugirango iri shami ritabare mbere yuko ibintu bitikirira mu nkongi z’imiriro.
Yagize ati, “Iri shami ririho kugirango rifashe Abanyarwanda bagezweho n’ akaga k’ impanuka z’ imiriro, n’ inshingano za Polisi y’ igihugu kugirango irinde umutekano w’ Abanyarwanda n’ ibyabo. Kugirango ibyo bibashe kugerwaho Polisi ikaba isaba ko abaturage nabo bayigezaho amakuru kugihe kugira ngo ibashe kubatabara bwangu mbere yuko ibintu bitandukanye byangizwa niyo miriro.”
Yabasabye gutanga amakuru bifashishije nimero ya telefoni ya Polisi itishyurwa, 111, bakaba kandi banahamagara ku zindi zirimo 07888311224, 0788311335.
Imibare itangwa na Polisi kubijyanye n’ impanuka z’imiriro, igaragaza ko bene izi impanuka zagabanutse aho zavuye kuri 93 mu mwaka wa 2012 zikagera kuri 77 umwaka wa 2013.
Impanuka zigeze kuri 40 zagaragaye umwaka ushize akaba ari izatewe n’ umuriro w’ amashanyarazi, naho mu mwaka wa 2012 umuriro w’ amashanyarazi ukaba warateye impanuka zigeze kuri 50.
English
Kinyarwanda











