Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo , ku itariki ya 10 Werurwe 2016, yagiranye inama n’abanyeshuri barenga 300 bo mu ishuri rikuru ryigisha ikoranabuhanga (Tumba College of Technology), ibigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo kandi ibakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo.
Ubu butumwa babuhawe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Félix Bizimana ndetse n’ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Emmanuel Dusengimana.
SSP Bizimana yabwiye abanyeshuri bo muri iri shuri ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusinzi, kandi abasobanurira ko kubera ko baba bataye ubwenge, ubwo businzi rimwe na rimwe butuma batwara inda z’indaro, zikurikirwa no kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yababwiye ko bishobora gutuma bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana.
Yagize ati:” Ntushobora gutsinda mu ishuri cyangwa ngo wigirire akamaro ndetse ukagirire umuryango wawe n’Igihugu muri rusange unywa ibiyobyabwenge. Imbere hanyu ni heza. Mukwiye rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose cyahangiza".
IP Dusengimana mu butumwa yatanze ku icuruzwa ry’abantu, yabakanguriye kwirinda no kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubabonera akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga, aha akaba yarabasobanuriye ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo ivunanye nta gihembo, no kubashora mu busambanyi.
Yababwiye kujya bahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubuyobozi mu gihe babonye abo bantu, cyangwa bamenye amakuru ajyanye n’ibyo bikorwa byabo binyuranyije n’amategeko.
Aha kandi yagize ati:"Ubuzima bwanyu buri mu maboko yanyu mbere y’undi uwo ariwe wese. Mukwiye rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu".
Aba banyeshuri baboneyeho umwanya wo gushinga itsinda ryo kurwanya ibyaha (Anti-Crime Club) kugirango babirwanye, haba ku ishuri ryabo ndetse n'iwabo mu rugo, rikaba rizashyirirwaho ubuyobozi mu gihe cya vuba.
Umwe muri abo banyeshuri bahawe ubu butumwa witwa Turatsinze Ignace yagize ati:"Iyi nama yatumye ndushaho gusobanukirwa iby’icuruzwa ry’abantu, ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, n’uko nabyirinda no kubirwanya. Niteguye gukorana na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ngo biranduke mu muryango nyarwanda".
Yakomeje abwira bagenzi be, ati :"Imbere hacu ni heza kandi imiryango yacu ndetse n’Igihugu muri rusange bidutezeho byinshi. Nta mpamvu rero yo kwangiza ahazaza hacu n’ibintu dushoboye kwirinda no kurwanya".
Mu gufasha imikorere y’iri tsinda, Polisi mu karere ka Rulindo yarihaye imfashanyigisho zirimo ibitabo birimo ubumenyi bwihariye ku biyobyabwenge bitandukanye ndetse n’ingaruka zabyo ku muntu no ku muryango muri rusange.
English
Kinyarwanda











