Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kujya basuzuma buri gihe amafaranga bahawe kugira ngo barebe ko ari mazima kandi baramuka bahawe ay’amiganano cyangwa babonye urimo kuyakora cyangwa kuyakwirakwiza bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda.
Ubu butumwa bukurikira ifatwa rya Bizimana Jean Edson uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko wafatanywe igikoresho yifashisha mu gukora amafaranga y’amiganano, akaba yarafatiwe mu kagari ka Nyagatovu, umurenge wa Mukarange, ho mu karere ka Kayonza, ku itariki 4 Ukuboza 2015.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Bizimana yaguwe gitumo na Polisi y’u Rwanda muri aka karere ari mu myiteguro yo gukora amafaranga y’amiganano dore ko, uretse icyo gikoresho yifashisha mu kuyakora, yanasanganywe impapuro yari yamaze gutunganya zo kuyakoramo.
IP Kayigi yavuze ko Bizimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mukarange , aha akaba ari naho ibyo bikoresho biri mu gihe iperereza rikomeje.
Yagiriye inama abacuruzi yo kugura utumashini dutahura amafaranga y’amiganano kugira ngo birinde kugwa mu gihombo batewe na bene ayo mafaranga.
Yagize ati:"Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe kandi atuma ifaranga nyaryo ry’igihugu rita agaciro, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo. Kwigana amafaranga ntibirafata intera ndende mu Rwanda ariko n’iyo yaba make agomba kurwanywa, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutayakora no kutayakwirakwiza, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora".
Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana,uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.
Ingingo ya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.
English
Kinyarwanda











