Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana ifunze abagabo babiri bakekwaho kwenga kanyanga.
Abo bagabo ni abitwa Habiyakare Alexandre na Nsengiyumva Innocent baguwe gitumo barimo bateka kanyanga kuri iki cyumweru taliki ya 2 Kanama, bakaba barafatiwe mu kagari ka Bicaca, mu murenge wa Karenge, mu mukwabu wakozwe ku bufatanye bwa Polisi ihakorera n’abaturage.
Icyo gihe kandi hafashwe litiro 46 bivugwa ko zari zimaze gutekwa n’aba bagabo nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ku bikorwa byabo byabaviriyemo kuba ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Karenge aho baniyemerera icyo cyaha.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, avuga ko Polisi izakomeza ibikorwa byayo byo guhiga abenga inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge, haba ababinywa n’ababicuruza. Avuga ko hari isano rya hafi hagati y’ibi biyobyabwenge n’ibyaha bigenda bikorwa mu bice bitandukanye, akavuga ko Polisi ifite inshingano zo kubikoma imbere kugeza bicitse.
Yarangije agira ati:”Ntitwakwibagirwa kandi gushimira abaturage b’inyangamugayo bakomeza guha amakuru Polisi, aba bari mubatuma zimwe mu ntego zacu zigerwaho.twizerako ubu bufatanye hari ikintu kinini buzamarira abaturage bacu cyane cyane urubyiruko kuko arirwa rukomeje kwijandika mu kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge.”
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana iteganya Ibihano ku muntu ukoresha ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo bitemewe n‟amategeko aho ivuga ko Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000). Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000). Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy‟iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri
English
Kinyarwanda











