Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Rwamagana: Abagabo babiri barafunze bakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana

Police y’igihugu ifunze abagabo babiri bafatiwe mu bikorwa bitandukanye, bakaba bakekwaho gusambanya abana, ibi bikaba byarabereye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Emmanuel Ntiyamira, ufite imyaka 49 y’amavuko, akekwaho kuba tariki ya 18 werurwe yarasambanije umwana w’imyaka ine. Icyo akaba yarabikoreye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari.

Bivugwa ko yatwaye uwo mwana rwihishwa amukuye aho abana n’ababyeyi be, amutwara atabyemeye, amujyana iwe aho yamukoreye ibya mfura mbi.

Ubwo umwana yatahaga iwabo, ababyeyi be babonye atameze neza bihutira kumujyana mu bitaro bya Rwamagana aho muganga yemeje ko umwana yasambanijwe.

Polisi ikimara kumenya ayo makuru iyagajejweho n’abaturage bo muri ako gace, ntiyajuyaje yahise, muri iryo joro, ifata ukekwaho icyaha.

Emmanuel Ntiyamira akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro mu gihe hagikorwa iperereza.

Uwa kabiri ukekwaho gukora icyaha cyo gusambanya umwana yitwa Harerimana Sylvestre w’imyaka 40 y’amavuko, utuye mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Gihango, akaba yarasambanije umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

Polisi yatangaje ko Harerimana yinjiye mu rugo rw’umuturanyi asambanya uwo mwana w’umukobwa igihe ababyeyi be bari bagiye guhinga.

Amakuru yagejejwe kuri polisi n’abaturanyi bamubonye yinjira muri urwo rugo, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi. Umwana wasambanijwe yashyikirijwe ibitaro bya Mutenderi kugirango asuzumwe anitabweho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yamaganye ibyaha nk’ibi bihungabanya ubuzima bw’abantu, anasaba ko abaturage gutanga amakuru ku bantu nk’aba basambanya abana.

Yagize ati:”gusambanya abana ni icyaha kitazihanganirwa, umuryango nyarwanda ugomba guhuza ingufu mu kukirwanya. Bamwe mu babikora baba bafite isano ya hafi n’abo babikorera ku buryo batinya kubamenyesha inzego z’umutekano”.

Yakomeje agira ati:” umenye izi nkozi z’ibibi agomba kwihutira kubimenyesha polisi kuko bifasha mu iperereza kandi bituma izo nkozi z’ibibi zikurwa mu muryango nyarwanda”.

Yagiriye inama ababyeyi ko bagomba kwihutira kujyana umwana kwa muganga kugirango asuzumwe neza hagamijwe kumuvura ariko no kwegeranya ibimenyetso bizifashishwa n’ubutabera.

Yabibukije ko Polisi y’Igihugu yashyizeho umurongo wa telefoni utishyurwa  wa 3512 ukusanya amakuru yose agendanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ihohoterwa rikorerwa abana.

Ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ritanga inama ku bakorewe icyaha icyaha cyo gufata ku ngufu cyangwa umwana yasambanijwe, kutihutira gukaraba mbere y’uko bajya kwa muganga kuko byangiza ibimenyetso.

N’ubwo imibare igaragaza ko ibyaha bishingiye ku gitsina biganda bigabanuka, polisi igaragaza ko ibyo byaha biri mu byaha biremereye bikorwa mu gihugu.