Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rutsiro, Superintendent of Police (SP) Jean Baptiste Mutabazi, ku itariki 6 Kamena 2015 yagiranye ikiganiro n’abayobozi ba Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) 461 b’utugari tw’akarere ka Rutsiro, abibutsa inshingano zabo zishingiye ahanini ku gukumira no kurwanya ibyaha nka bumwe mu buryo bwo kurushaho kubumbatira umutekano aho batuye.
Abo bayobozi ba Komite zo kwicungira umutekano kuri uru rwego barimo 24 b'igitsinagore bari mu ngando y’icyumweru kimwe yatangiye ku itariki 2 Kamena 2015 bikaba biteganyijwe ko izarangira kuwa 8 Kamena uyu mwaka, ikaba iri kubera mu kagari ka Twabugezi, mu murenge wa Murunda.
SP Mutabazi yabanje kubashimira uruhare rwabo mu kunganira Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano w’abatuye muri aka karere n’ibyabo.
Yababwiye kurushaho kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge birimo urumogi, aha akaba yarabasobanuriye ko uretse kuba ubwabyo bibujijwe, bituma ababinyoye bakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.
Yagize ati: "Biri mu bituma urubyiruko rwishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, ipfunwe, ubuzererezi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina".
SP Mutabazi yababwiye ibihano bihabwa ufashwe anywa, atunda, n'ucuruza ibiyobyabwenge kandi ababwira kujya bagisha inama inzego zibishinzwe mu gihe bahuye n’ikibazo gisaba gufata ibyemezo birenze ubushobozi bwabo.
Yabasobanuriye ko abaturage ari abafatanyabikorwa b’ibanze mu kubungabunga umutekano, bityo ababwira kurushaho kubegera no kubasobanurira uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.
Yabibukije kandi kujya buzuza neza ibitabo byandikwamo abinjiye n’abasohotse aho bayobora kugira ngo barusheho gukumira no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no gufata uwagikoze cyangwa utegura kugikora mu maguru mashya.
Ibindi yababwiye kongeramo imbaraga harimo gukora neza amarondo, gukangurira abaturage kuba ijisho rya mugenzi we, kwitabira gahunda za Leta nko gutangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza, kutihanira, no gutanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha muri rusange.
English
Kinyarwanda











