Kuri uyu wa mebere tariki ya 7 Werurwe nibwo umupolisi ushinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere ka Rutsiro, Inspector of Police (IP) Jerome Nsabuwera, yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri 600 b’Urwunge rw’amashuri rwa Bwiza ruherereye muri ako karere, abaganiriza ku bubi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge kandi abakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.
Yagize ati”Ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse, byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, ndetse ntimwashobora gutsinda mu ishuri cyangwa ngo mutere imbere muramutse mubinywa.
IP Jerome yabakanguriye kwirinda guta ishuri bakajya gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro ahubwo abasaba kurushaho kwiga kuko ariwo murage mwiza w’ahazaza habo.
Yababwiye kandi ko ibiyobyabwenge bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, urugomo no gufata ku ngufu.
Muri icyo kiganiro bahise bashyiraho itsinda ryo kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse John Hakizimana, umwe mu banyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu watorewe kuriyobora, atangaza ko we na bagenzi be bagiye gukora ibishoboka byose ngo rikore ritikoresheje bajye bagaragaza abanywi cyangwa abacuruza ibiyobyabwenge haba ku ishuri cyangwa se mu nkengero z’ikigo bigamo.
Yongeyeho ko imbere habo ari heza kandi ko imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange babatezeho byinshi, nta mpamvu rero yo kwangiza ahazaza habo ku bintu bashobora kwirinda no kurinda abandi.
Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Bwiza yashimiye Polisi y’u Rwanda muri ako karere ku nama yagiriye abanyeshuri abereye umuyobozi maze abasaba kuzazishyira mu bikorwa.
Yagize ati:"Izi nama, uretse kuba zizatuma dukumira tukanarwanya ibyaha birimo kunywa, gukwirakwiza no gucuruza ibiyobyabwenge mu kigo cyacu, zizanatuma abanyeshuri bacu barushaho kurangwa n’imico n’imyitwarire byiza, bityo bige kandi batsinde".
English
Kinyarwanda











