Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Rusizi : Umugabo yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi

Mukeshimana Ernest w’imyaka 30 y’amavuko, wari utwaye imodoka Toyota Corolla RAC 636L, yafashwe ku itariki 8 Ukuboza uyu mwaka agerageza guha ruswa y’ibihumbi cumi na bitanu (15000) by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi ukora mu bugenzacyaha,  nyuma yo gufatirwa mu muhanda  amaze kugonga uwitwa Kabera Cyriaque w’imyaka 40 y’amavuko , akaba yarafatiwe mu kagari ka Cyangugu, Umurenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire yavuze ko uyu mugabo yagonze uriya muntu ku italiki ya 18 z’ukwezi gushize, ibyangombwa bye bikaba byari  byarafatiriwe hategerejwe raporo yo kwa muganga, hagati aho rero nibwo Mukeshimana yegereye umugenzacyaha ufite ibyangombwa bye amuha ariya mafaranga ngo amusubize uruhushya rwe rwo gutwara imodoka.

CIP Kanamugire  yagize ati:"Uwo mupolisi yarabimwemereye maze agerageje kuyamuha ahita amufata ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe."

CIP Kanamugire  asobanura ububi bya ruswa yagize ati:"Aho ruswa yashinze imizi, abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagatanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo.Ibyo bidindiza iterambere ry’igihugu."

Yavuze ko uwo mupolisi yakoze kinyamwuga, ndetse akangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa, anabasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Yagize na none ati:" aho gukora ikintu nawe uzi ko kitemewe n’amategeko wizeye ko uri butange ruswa bakakureka, ibyiza wareka gukora icyo kintu kuko nawe bikugiraho ingaruka."

Mu rwego rwo gukumira no kurushaho kurwanya ruswa, si abapolisi ku giti cyabo bonyine barwanya ruswa ahubwo  Polisi y’u Rwanda yanashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kuyirwanya no kuyikumira (Anti-Corruption Unit).

Aramutse ahamwe n’icyaha, Mukeshimana  yahanishwa ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.