Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Rulindo: Polisi yagize uruhare mu guhuza umuryango wabanaga mu makimbirane

Mu nshingano za Polisi y’u Rwanda, harimo no kurwanya icyabuza buri munyarwanda abaho mu mahoro n’umutekano. Iyi nshingano Polisi y’u Rwanda ikaba iyigeraho inyuze mu biganiro igirana n’abaturage, ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing).

Ni muri urwo rwego Polisi ikorera mu karere ka Rulindo, nyuma y’aho imenyeye amakuru ko mu kagari ka Rwamahwa, umurenge wa Base hari umuryango umaze igihe ubana mu makimbirane, kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2014, umupolisi uhagarariye ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) mu karere ka Rulindo AIP Eric Gasore, ari kumwe n’umukozi ushinzwe inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rulindo Kangabe Claudine, basuye uwo muryango, ubasobanurira imvo n’imvano y’amakimbirane yawo, aho umusaza nyiri urugo Rwajekare Laurent w’imyaka 64 yavuze ko intandaro y’amakimbirane yabo ari uko umugore we Mukamukwiye Belancille w’imyaka 63, afatanyije n’umukobwa wabo Nyirandikubwimana Epiphanie w’imyaka 21 basahura imitungo y’urugo bakayigurisha, kandi bakamuhoza ku nkeke yo kumutuka.

Uyu mugore nawe yabasobanuriye ko ibyo byose biterwa n’uyu mugabo wataye urugo, akaba atacyuzuza inshingano z’urugo, harimo no kurushakira ibyangombwa by’ibanze.

Bamaze kumva ibibazo by’uyu muryango, AIP Gasore na Kangabe babagiriye inama, babasaba kuva muri ayo makimbirane barimo, kuko adindiza iterambere ry’urugo rwabo, kandi akaba yanatuma umwe yica undi biramutse bikomeje bityo.

Nyuma yo kumva izo nama, uyu muryango washimiye Polisi y’u Rwanda kuba yabasuye ikabafasha gukemura amakimbirane babagamo, aho bemeje ko bo ubwabo bari barananiwe kuyikemurira, bakaba bagira inama indi miryango ibana mu makimbirane kuyavamo, kuko urugo rwabo rwari rukomeye, ariko ubu rukaba rwari rusigaye rukennye kubera ko nta n’umwe witaga ku iterambere ryarwo, kandi n’ibyo bari batunze buri wese akabisahura abijyana mu nyungu ze bwite.