Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Ruhango: Nshimayesu ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho kwiyitirira imirimo adakora

Umugabo witwa Nshimayesu Eugene w’imyajka 31 ubusanzwe ukomokA mu karere ka Nyanza umurenge wa Mukingo akagari ka Ngwa yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango umurenge wa Byimana akaba ari naho ubu yari atuye, akurikiranyweho kwiyitirira imitimo adakora.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Superintendent of Police (CSP) Hubert Gashagaza yatangaje ko uyu mugabo yari amaze iminsi abeshya abaturage bo mu turere dutandukanye tw’intara y’Amajyepfo ko ari umuyobozi w’ibiro by’ubutaka mu ntara y’amajyepfo akabaka amafaranga abasezeranya ko azabaha ibyangombwa bya burundu by’ubutaka.Akaba yagize ati:”Nshimayesu yigeze kuba umuyobozi w’akakgari ka Gatagara umurenge wa Mukingo akarere ka Nyanza, ariko kubera kunyereza amafaranga y’uburezi akatirwa gufungwa imyaka 2, arangije igihano cye akarere kamwandikira urwandiko rumusezerera ku kazi, nyuma y’aho abona ikiraka mu biro by’ubutaka mu ntara y’amajyepfo ariko kiza kurangira, icyangombwa kimuranga (Badge) yakoreshaga rero nicyo yerekaga abaturage akabumvisha ko ari umuyobozi w’ibiro by’ubutaka mu ntara y’amajyepfo bakamuha amafaranga ngo azabazanire ibyangombwa bya burundu by’ubutaka bwabo”.

CSP Gashagaza yavuze ko kugirango Nshimayesu afatwe ari abaturage 8 bo mu karere ka Ruhango aho yari atuye bari baramuhaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe (1.000.000Frw) ngo azabazanire ibyangombwa byabo by’ubutaka, bamara igihe atarabibagezaho bagira amakenga, babimenyesha Polisi, nayo ijya gusaka iwe ihasaga impapuro nyinshi zirimo inyemezabuguzi zerekana abo yahaye ibyangombwa by’ubutaka, ibiteyeho kasha y’ibiro by’ubutaka by’intara y’amajyepfo ihita imuta muri yombi.

Yakomeje avuga ko uyu mugabo akurikiranyweho uruhurirane rw’ibyaha aribyo :ubwambuzi bushukana, kwiyitirira imirimo udakora n’inyandiko mpimbano.

Yasoje asaba abanyarwanda kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi, aho yagize ati: “ Turasaba abaturage kwirinda ibi bikorwa, no kureka gushaka gukira vuba mu buryo butemewe n’amategeko, ahubwo ahubwo bashake imirimo yabateza imbere kandi itabagizeho ingaruka, dore ko na Leta yorohereza ba rwiyemezamirimo mu buryo butandukanye.