Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Ukwakira abanyamahoteri,amasosiyete y’abatwara abantu ndetse n’abakuririye amadini bagera kuri 200 bo mukarere ka Ruhango bakanguriwe gukoranirahafi na Polisi, nandi makoperative ashinzwe gucunga umutekano kugirango habeho gukumira ibyaha.
Iyi nama ikaba yarabereye mu mudugudu wa Nyamagana iyoborwa na Meya François Xavier Mbabazi arikumwe n’uyobora Polisi muri ako karere Chief Inspector of Police (CIP), Thomas Twahirwa.
Meya Mbabazi yababwiye ko ihugu kirinzwe ariko ko hagomba uruhre rwa buri wese mu gukumira ibyaha.yababwiye ko kuba bahinga bakeza, bagacuruza aruko hari umutekano,akaba ariyo mpamvu bagomba gufatanya na Polisi batangira amakuru kugihe kugirango ibyaha bikumirwe bitaraba.
Mbabazi yibukije kandi abatwara za moto kugira isuku mu kazi kabo kandi bagatangira amakuru ku gihe icyo babona cyahungabanya umutekano.
CIP Twahirwa yakanguriya abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda mu gihe batwaye ibinyabiziga ,birinda umuvuduko ukabije,gutwara banyoye ndetse no kuvugira kuri telefoni batwaye kuko aribyo bituma habaho impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.
Yabasabye kwirinda ibiyobyabwe koko bibangiriza ubuzima kandi bikaba ari nabyo ntandaro yo gukora ibyaha bitandukanye birimo ubujura,gufata kungufu abagore n’abana ndetse no gukubita no gukomeretsa.
Yakomeje asaba abagize komite zo kwicungira umutekano CPC’s kurwanya abantu bakwizazkwiza ibiyobyabwenge bakanabicuruuza kuko bigira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda.
English
Kinyarwanda











