Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Rubavu: Polisi y'u Rwanda yaganirije urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu  irashimira abagize ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw'abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing-RYVCP) bo muri aka karere kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano. Yabasabye kandi kurushaho gukangurira abantu kwirinda ibyaha aho biva bikagera kandi  bakagira uruhare mu kubumbatira umutekano.

Ibi byavugiwe mu nama yabereye mu murenge wa Rugerero ho mu karere ka Rubavu, aho Inspector of Police (IP)  Solange Nyiraneza, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere  aherekejwe na Bwana Rwibasira J Bosco, umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko muri Rubavu, yaganiriye n’abagera kuri 50 muri bo.

 Inspector of Police (IP) Nyiraneza  yabwiye urwo rubyiruko ati:"Uruhare rwanyu mu kubumbatira umutekano ruragaragara. Mukomereze aho, kandi murusheho gukangurira abandi kwirinda ibyaha by’ubwoko bwose ndetse no guteza imbere imibereho y’abaturage b’aho mutuye."

 Yakomeje arusaba kongera imbaraga mu gukangurira abantu kutanywa ibiyobyabwenge nk’urumogi, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza.

Yagize ati:"Mwafashe  umwanzuro mwiza wo gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kurwanya no gukumira  ibiyobyabwenge n’ibindi byaha. Mugomba rero gutanga urugero rwiza kugira ngo  inama muzagira abandi bazazikurikize."

 Yakomeje arusobanurira ko ibiyobyabwenge bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, maze arusaba kuzajya rukangurira abantu b’ingeri zose kutabinywa, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.

  Na none IP Nyiraneza yasobanuriye urwo rubyiruko uko icuruzwa ry’abantu rikorwa, aha akaba yararubwiye  ko bitarafata intera ndende mu Rwanda, ariko ko  hari abantu bacye bafashwe bakora icyo cyaha.

 Bwana Rwibasira we, yasabye abanyamuryango b’ihuriro ryabo aho bari mu gihugu hose guharanira kugera ku ntego biyemeje zo kurwanya no gukumira ibyaha.

Yagize ati:"Turi imbaraga z’igihugu.Tugomba rero kurwanya ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kubangamira ituze n’umutekano w’abaturarwanda."

Yasabye  bagenzi be bo mu yindi mirenge y’akarere ka Rubavu  gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuko ibi biganiro bigenda bibera mu mirenge itandukanye y’ako karere.

 Uru rubyiruko nyarwanda rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCP), rugizwe n'abanyamuryango barenga gato ibihumbi birindwi (7,000) mu gihugu hose, bakaba bakora ibikorwa bitandukanye by'ubukorerabushake birimo kubakira imwe mu miryango itishoboye, kuyirihira ubwisungane mu kwivuza no kuyoroza, rugakora kandi ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge, ruswa n'ibindi.