Ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano zari mu kazi batesheje abantu bataramenyekana ibiro 75 by’urumogi bari barimo kugerageza kubyinjiza mu gihugu. Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Bugeshi mu kagari ka Hehu mu mudugudu wa Humure.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko hari mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 03 Ugushyingo rishyira tariki ya 04 ubwo Polisi n’izindi nzego z’umutekano bari mu kazi, abaturage babaha amakuru ko hari abantu bari bwinjize mu gihugu ibiyobyabwenge. Ntibyatinze koko muri iryo joro baza kubona abantu bikoreye imifuka ku mitwe bikanze abashinzwe umutekano ibyo bari bikoreye babikubita hasi bariruka.
Yagize ati: ”Bamaze kwikanga inzego z’umutekano zari mu kazi ibyo bari bikoreye babikubita hasi bariruka, Abapolisi n’izindi nzego z’umutekano bari kumwe bahise bajya kureba basanga n’imifuka yuzuyemo ibipfunyika binini by’urumogi.”
CIP Kayigi akomeza avuga ko nubwo abo bantu bahise biruka bakaba bakirimo gushakishwa, aho babikura harazwi kuko bari babikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerezazuba yaboneyeho kwibutsa abantu bagifite ingeso yo kwinjiza mu gihugu no gukoresha ibiyobyabwenge mu buryo ubwo aribwo bowse ko bitazabahira kubera imikoranire myiza y’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.
Yagize ati: ”Binyuze mu biganiro tugirana n’abaturage icyo dukora ni ugukomeza kubakangurira kureka ingeso mbi yo gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane kujya kubitunda babizana hano mu gihugu. Bagomba kumenya ko ibihano ku byaha by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byiyongereye harimo n’igihano cyo gufungwa burundu.”
Yakomeje yibutsa abaturage ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka zikomeye ku mutekano w’igihugu aho ababikoresha usanga akenshi ari nabo bakora ibindi byaha bihungabanya umutekano w’igihugu bikabaviramo gufungwa.
Imiryango myinshi ihora mu makimbirane ntitere imbere kubera umwe mu bagize umuryango ukoresha ibiyobyabwenge, hari abafata ku ngufu abana b’abkobwa, urugomo n’ibindi byaha bitandukanye.
Ibiyobyabwenge byafashwe byahise bishyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu gihe hagishakishwa abari barimo kubyinjiza mu gihugu.