Ku wa 24 Mata, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bertin Mutezintare yagiranye inama n’abahuzabikorwa b’ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw'abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing Organization- RYVCPO) bo mu mirenge 12 igize akarere ka Rubavu, abasaba kwita ku nshingano zabo barushaho gukangurira abandi kwirinda ibyaha.
Iyo nama yabereye mu kagari ka Rugerero, ho mu murenge wa Rugerero.
Mu bayitabiriye harimo Umuhuzabikorwa wungirije wa RYVCPO ku rwego rw’igihugu ushinzwe imyitwarire, Niyonsenga Jean Baptiste, umuhuzabikorwa wayo ku rwego rw’akarere, Rwibasira Jean Bosco, n’umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri aka karere , Mutangana Emmanuel.
ACP Mutezintare yabanje gushimira urwo rubyiruko ku ruhare rwabo mu kubumbatira umutekano mu mirenge yabo, ariko na none abasaba kutadohoka; ahubwo bakongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha.
Yababwiye ati:"Mujye musobanurira abandi ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye, kandi ko ibyaha biri mu biwuhungabanya, hanyuma mubakangurire kubyirinda no kubirwanya baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora."
ACP Mutezintare yababwiye kandi kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi bagakangurira urundi rubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu rurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.
Yasabye urwo rubyiruko kugeza ubutumwa bahawe ku bo bahagarariye barenga igihumbi.
Niyonsenga yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yagiriye abanyamuryango ba RYVCPO bo muri aka karere, kandi abasaba guharanira ko intego yayo igerwaho.
Yagize ati:"Nk’urubyiruko, tugomba gukoresha imbaraga zacu mu guteza imbere igihugu, duhereye ku kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira umutekano."
Rwibasira yamwunganiye agira ati:"Tubinyujije mu bukangurambaga butandukanye, turizera tudashidikanya ko tuzarushaho kurwanya no gukumira ibyaha aho biva bikagera."
Yabwiye bagenzi be gutanga urugero rwiza mu byo bakora byose, kandi abasaba gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda.
Ku itariki 7 Gicurasi, umwaka ushize, RYVCPO yasinyanye na Polisi y’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu kwicungira umutekano.
RYVCPO ifite abanyamuryango basaga 14,000, bakaba babarizwa mu turere twose tw’igihugu aho bakorera ibikorwa bigamije kurwanya no gukumira ibyaha.
Uru rubyiruko rukora kandi ibikorwa by’ubukorerabushake nko kubakira imwe mu miryango itishoboye, kuyirihirira ubwisungane mu kwivuza, no kuyoroza amatungo magufi n’amaremare.
English
Kinyarwanda











