Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Rubavu: Abagore 9 bafatanywe ibicuruzwa bitandukanye bya magendu

Mu ijoro ryo ku itariki 3 Kamena 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu ifatanyije n’Ingabo yafatanye abagore icyenda ibicuruzwa bitandukanye bya magendu.

Ibyafashwe ni: amakarito 22 ya Sauce Tomate, ibiriro 50 by’amamesa, ibitenge 38, amakarito atatu y’amavuta atandukanye yo kwisiga, amacupa icumi ya Café Whisky, n’amakarito atandatu y’ifu y’amata ya Nido.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’ Uburengerazuba, Inspector of Police (IP) Théobard Kanamugire yavuze ko byafatiwe mu kagari ka Mbugangari, mu murenge wa Gisenyi ahagana saa tanu z’ijoro.

Yavuze ko ibyo bicuruzwa bya magendu biri ku Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) mu karere ka Rubavu mu gihe iperereza rikomeje.

 Ingingo ya 371 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora igikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye no kutishyura umusoro wagenwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).

IP Kanamugire yagize ati:"Magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanywe, idindiza iterambere ry’igihugu kandi ingaruka mbi zabyo zigera ku baturage muri rusange harimo n’uba yayifatanywe. Niyo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera inyungu rusange".

Yabwiye abaturage gukora ubucuruzi mu buryo bukurikije amategeko birinda magendu n’ibindi byaha by’ubwoko bwose.

Yashimiye kandi abaturage batanze amakuru yatumye biriya bicuruzwa bya magendu bifatwa, maze akangurira n’abandi kujya batanga amakuru ku gihe yatuma magendu n’ibindi byaha muri rusange bikumirwa no gufata ababikoze cyangwa abategura kubikora.