Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Werurwe, mu muganda ngarukakwezi wabereye hirya no hino mu gihugu, ndetse no ku isi yose mu mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Nyarugenge, ukaba wabereye mu mudugudu w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uherereye mudugudu wa Kiberinka mu kagali ka Kigarama, umurenge wa Nyamirambo, aho abawitabiriye bubatse inzu mberabyombi y’uwo mudugudu wa Kiberinka ugizwe n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi ikazajya yifashishwa mu kwakira abashyitsi n’ibindi birori bitandukanye.
Mu ijambo yageje kubawitabiriye, Perezida Kagame atangaza ko gukora umuganda ku Banyarwanda bisobanura ko hari aho bifuza kuva bakagera mu iterambere, babyigiriyemo uruharare ku buryo n’izindi nshuti z’u Rwanda ziza gufasha zisanga hari aho ba nyiri ubwite bageze.
Ku rwego rwa Polisi y’u Rwanda, umuganda wabereye ku kicaro gikuru cyayo kiri ku Kacyiru ukaba wibanze ku gutema ibihuru no gusibura imiferege ndetse n’isuku y’ikigo muri rusange.
Abapolisi bawitabiriye kandi, bakoreye ishyamba riri mu nkengero za banki ya CSS.
Uyu muganda ukaba wari witabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana.
Nyuma y’umuganda, IGP Gasana yabakanguriye kujya bitabira umuganda kuko umuganda ari inkingi y’itera mbere, ukaba ari igikorwa cyiza cyo kwiyubakira igihugu.
Yanabasabye gukoresha neza igihe cyabo no gushyira mu gaciro,barushaho kurangwa n’indanga gaciro za kirazira.
Yongeyeho ko bagombwa kwirinda ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu kandi igahesaha isura mbi uyakiriye ndetse na Polisi y’u Rwanda muri rusange.
English
Kinyarwanda











