Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2016 Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yahaye impanuro abapolisi 23 berekeza mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo kuri iki cyumweru tariki ya 6. Byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aho Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yabwiye abo bapolisi kuzakora neza akazi kabo barangwa n’ishyaka kugira ngo bazaheshe ishema Igihugu cyabo.
IGP Gasana yababwiye ko guhesha isura nziza Igihugu bigomba kugaragarira mu bikorwa abapolisi bakora haba imbere mu gihugu ndetse no mu butumwa bw’amahoro hirya no hino. Yakomeje abasaba kwitanga mu kazi bita cyane ku nshingano zabo bityo bagatanga umusaruro ufatika.
IGP Gasana yabasabye kandi kuzarangwa n’ubufatanye bakorera hamwe, kugirana inama, no kuganira ku bibazo ibyo aribyo byose bahura nabyo, kandi bakihutira kubigeza ku buyobozi bwabo kugira ngo bishakirwe umuti.
Usibye aba bapolisi bahawe izi mpanuro zo kuzitwara neza aho bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye n’abandi basoje akazi kabo mu bihugu bya Centrafrika, Haiti na Côte d’Ivoire bose hamwe bari 15.
Uretse muri Sudani y’Epfo, u Rwanda rufite n’abandi bapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bya Côte d’Ivoire, Centrafrika, Intara ya Abyei, Darfur, na Haiti. Abapolisi b’u Rwanda bari muri ubwo butumwa bw’amahoro bose hamwe ni 834.
English
Kinyarwanda











