Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Mutarama umuyobozi w'akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage arikumwe n'umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana bifatanyije n’abamotari ndetse n’urubyiruko rw’abakorana bushake aho bahuriye mu gikorwa cy'umuganda rusange mu murenge wa Nyarugunga, akagari ka Rwimbogo batunganya ubu sitani batema ibyatsi n’ibihuru.
Muri iki gikorwa cyashojwe n’ubusabane hakaba hahembwe urubyiruko n’abamotari batandukanye bagiye bagira uruhare mu gutanga amakuru y’ibyahungabanya umutekano.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, mu ijambo rye, yasabye abitabiriye umuganda gukomeza umugambi wo guteza imbere igihugu mu bikorwa bitandukanye birimo gucunga umutekano barushaho gufatanya na Polisi batangira amakuru ku gihe.
IGP Gasana yabakanguriye gukomeza gusigasira ibyagezweho no kugira ubufatanye mu iterambere rirambye,bakumira ibyaha kandi bakirinda impanuka kuko zitwara ubuzima bw’abanyarwanda benshi.
Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yifatanyije n’abamotari, n’urubyiruko rw’abakorana bushake mu gikorwa cy’umuganda akaba ari nawo muganda wambere muri uyu mwaka wa 2015.
Yababwiye ko umuganda ari igikorwa cyiza cyo kwiyubakira igihugu maze abaganiriza ku munsi w’intwari uzizihizwa tariki ya 1 Gashyantare abasaba kuzitabira uwo munsi uzabera mu mudugudu kandi bagaharanira kuba intwari.
English
Kinyarwanda











