Kuwa kane tariki ya 26 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yigishije gahunda yo kwicungira umutekano abahoze ari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR aho bari mu kigo cyo gusezerera no gusubiza ingabo mu buzima busanzwe kiri i Mutobo mu karere ka Musanze aho bari kwigishwa uburere mboneragihugu.
Mu kiganiro umuyobozi mukuru wungirije w’ishami rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha muri Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Murenzi Sebakondo yabahaye, yabwiye aba bitandukanyije ku bushake bwabo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukihishahisha mu mashyamba ya Congo , ko nk’abanyarwanda bafashe icyemezo cya kigabo basabwa gufatanya n’abandi banyarwanda kwicungira umutekano, guharanira amahoro no guteza imbere imiryango yabo by’umwihariko n’igihugu cyabo muri rusange.
CSP Sebakondo yababwiye amavu n’amavuko ya Polisi y’u Rwanda, inshingano zayo n’uruhare rwa buri munyarwanda mu kwicungira umutekano.
Akaba yagize ati:”Kugirango igihugu kigere ku iterambere rirambye, ni ngombwa ko habaho ubufatanye bw’inzego z’umutekano, iz’ibanze n’abaturage, akaba ariyo mpamvu hashyizweho iyi gahunda y’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha, ikaba yarashyizweho kugirango buri muturarwanda umutekano awugire uwe.”
Yababwiye ko inzego z’umutekano zo mu bihe byashize zahutazaga abaturage kandi zari zishinzwe kubarinda, ahubwo zikababuza uburenganzira bwabo, aho yagize ati:”Iki ni igihugu cyanyu kimwe n’abandi banyarwanda, igihe muzaba musubiye mu miryango yanyu, murasabwa kuzafatanya n’abandi banyarwanda kubumbatira umutekano usesuye bafite, mukaba ijisho rya bagenzi banyu, kandi mugatangira amakuru ku gihe y’icyawuhungabanya.”
Yakomeje ababwira ko nubwo mu Rwanda hari umutekano ariko, hakigaragara ibyaha bimwe na bimwe birimo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ruswa, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi.
Yanababwiye ko hari n’ibyaha ndengamipaka birimo iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, n’icuruzwa ry’abantu.
Kuri ibi byaha bikigaragara yagize ati:”N’ubwo hakiri ibi bibazo, ubufatanye n’abaturage mu gukumira ibyaha ni ingenzi mu kubikumira no kubirwanya hatangirwa amakuru ku gihe, ubu buryo bukaba ari na bumwe mu butuma u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya mbere bifite umutekano usesuye ku isi, ibi bikagerwaho kubera gahunda zimwe na zimwe abanyarwanda bihaye zirimo kurara amarondo no kuba ijisho ry’umuturanyi.”
Yasoje abasaba kuzafatanya izo gahunda n’abo bazasanga aho batuye, bakazarangwa n’umuco wo gukunda igihugu, bakagira uruhare muri gahunda zo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu zirimo umuganda, ubwisungane mu kwivuza n’izindi.
Umwe mu batashye ku bushake witwa Majoro Ntagisanimana Jean Claude yishimiye uko yakiriwe mu Rwanda, agahabw aagaciro nk’umunyarwanda, akaba yagize ati:”Mfite umugambi wo kugira uruhare rukomeye mu gucunga umutekano w’igihugu cyanjye nari narahunze kandi nkagiteza umutekano mucye.”
Yakomeje agira ati:”Kuri jye, kuba Polisi y’u Rwanda yafashe umwanya wayo ikaza kutwigisha hano ku mikorere n’inshingano zayo n’ibyo twe dusabwa nk’abanyarwanda, ni iby’igiciro kinini kuko ni ikimenyetso cy’ubumwe, ubufatanye no kubabarira.”
Undi wahoze ari umurwanyi wa FDLR witwa Tuyisenge Jeannette yavuze ko ageze mu Rwanda yabonye ishusho itandukanye n’iyo abayobozi be bajyaga bamubwira aho yari ari mu mashyamba.
Akaba yagize ati:”Bajyaga batubwira ko ugarutse mu Rwanda wese bamwica, ariko kuko nari mfite umuvandimwe wari warashatse umugabo w’umunyekongo wajyaga aza mu Rwanda, yaragarukaga akatubwira ko mu Rwanda ari amahoro, ibi nabibwiye umugabo wanjye nawe twari kumwe muri FDLR, musaba ko twatoroka tugataha, arabyemera nibwo twatashye.”
Yakomeje agira ati:Twahise duhungira mu kigo cy’ingabo z’umuryango w’abibumbye zibungabunga amahoro muri Congo (Monusco) ziri ahitwa Tongo, batugeza ku ziri i Goma, izaho nazo zitugeza i Rubavu. Nkaba nishimiye kuba ndi mu gihugu cyanjye aho nzafatanya n’abandi banyarwanda kubaka urwatubyaye.”
Aba bahoze ari abarwanyi bari i Mutobo bose hamwe ni 68 barimo abagore 4, bakaba bagize icyiciro cya 57 mu byiciro bimaze guca muri iki kigo.
English
Kinyarwanda











