Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Kamena, abanyarwanda bose bahuriye mu gikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi wabereye hirya no hino mu gihugu, uyu munsi ukaba wari witiriwe isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye wizihizwa ku itariki ya 4 Nyakanga buri mwaka.
Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda nayo yifatanyije n’abanyarwanda muri icyo gikorwa cy’umuganda, aho abapolisi bitabiriye umuganda wakorewe ku cyicaro gikuru cyayo kiri ku Kacyiru no mu nkengero zacyo, ukaba wibanze ku gutema ibihuru biri hafi y’ikigo, gusibura imiferege y’amazi iri ku muhanda wo hafi y’ikigo no mu kigo, ndetse n’isuku y’ikigo muri rusange.
Umuganda urangiye, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe Ubuyobozi n’abakozi muri Polisi y’u Rwanda (DIGP A/P) Juvenal Marizamunda, yasabye abapolisi bari bawitabiriye ari benshi gukomeza umugambi wo guteza imbere igihugu.
Umuyobozi w’ikigo cya Polisi y’u Rwanda cya Kacyiru Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye nawe yakanguriye abapolisi guhora bitabira umuganda kuko ari inkingi y’iterambere, kandi ukaba ari igikorwa cyo kwiyubakira igihugu.
Yabibukije kandi ko umuganda ari uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga hagamijwe igikorwa gifitiye igihugu akamaro, kandi ko ufite aho uhuriye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda nko gukunda igihugu no kukitangira.
Yasoje ababwira ko inshingano za Polisi y’u Rwanda atari ugucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo gusa , harimo no kubungabunga ibikorwa remezo by’igihugu.
Mu karere ka Kamonyi abapolisi bakorera muri ako karere bakaba bifatanyije n’abaturage mu gucukura umuyoboro w’amazi uzatuma babona amazi meza.
Uyu muganda mu karere ka Kamonyi ukaba wari witabiriwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Mukabaranga Alvera.
English
Kinyarwanda











