Ejo kuwa gatandatu taliki ya 19 mata 2014 polisi y’u Rwanda yafatiye hafi ya KBC mumurenge wa Kimihurura umumotali uhetse ibiro 60 by’inyama.
Iyi moto ifite pulake RA 360w yari itwawe n’uwitwa Thomas Bavugirije akaba avuga ko yari ajyanye izo nyama muri resitora ku Kimihurura azivanye mumurenge wa Niboyi mu karere ka Kicukiro.
Umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mumuhanda supelitandanti(SP)JMV Ndushabandi yavuze ko uwo mumotali nta n’uruhushya rwo gutwara moto yari afite .
Yakomeje yihanangiriza abakora ibyaha nk’ibyo avuga ko polisi y’u Rwanda itazabihanganira.
SP Ndushabandi yagize ati “Moto yemerewe gutwara umuntu umwe gusa ,ariko abatwara moto, gutwara imizigo babigize umuco.Turongera kwibutsa abatwara moto ko polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mumuhanda ritazihanganira abakomeza kwica amategeko,kuko bateza impanuka zikagwamo ubuzima bw’abantu “.
SP Ndushabandi yabwiye abaha abamotali imizigo ko nabo bashobora kujya babura imizigo yabo.
English
Kinyarwanda










