Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi y’u Rwanda yatangije ubukagurambaga kurwego rw’igihugu bwo kurwanya no gukumira ihohotera

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Ukuboza, mu karere ka Rwamagana, Polisi y’u Rwanda  ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe ubuvuzi (DMS), yatangije ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu bwo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye kugitsina, irikorewa abagore n’abana n’iribera mungo.

Iki gikorwa kikaba cyarateguwe na Polisi y’u Rwanda giterwa inkunga n’umuryango ntera nkunga wa Global Fund.

Iki gikorwa kikaba kandi kitabiriwe n’abantu baturutse mu turere tw’intara y’iburasirazuba harimo urubyiruko, komite z’abashinzwe kwicungira umutekano,abahagarariye abagore muri ako karere,abashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage byo gukumira ibyaha, abagenza cyaha ndetse n’abakuriye urwego rwa DASSO na FARG.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Dr. Wilson Rubanzana, umuhuzabikorwa wa  Isange One Centre akaba anashinzwe gahunda z’ubuvuzi, ubwo yagezaga ijambo ku bantu barenga 350 bari bateraniye mu cyumba cy’ishuri rya Mutagatifu Aloys, yavuze ko Polisi yateguye iki gikorwa mu rwego rwo gukomeza kongera ingufu mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi iki gikorwa kikaba kizaba hose mu gihugu.

ACP Dr. Rubanzana yabwiye abaraho kwirinda ibiyobwenge kuko bibangiriza ubuzima cyane cyane urubyiruko kuko kurwanya ibiyobyabwenge ari kimwe mu bintu Polisi yashyizemo imbaraga.

Yagize ati  “ Twashyizeho ingamba zo kurwanya ihohoterwa ,dushyiraho ikigo Isange One Stop Centre cyita ku wahohotewe kikanamugira inama kandi ko serivise zacyo zitangirwa ubuntu.”

Yavuze kandi ko ubu bukangurambaga bwashyizweho kugirango abantu bose bahagurukire hamwe barwanye ihohoterwa.

Butera Erick,  ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa  Rurenge akarere ka  Ngoma yashimiye uruhare rwa Polisi mu kurwanya ihohoterwa no gucunga umutekano ,avuga ko bazakomeza gutanga ubu butumwa bakangurira abaturage hirya no hino aho batuye kurwanya ihohoterwa mu bikorwa bitandukanye bibahuza nk’umuganda.