Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Mata 2014, Polisi ikorera mu karere ka Rulindo yatahuye toni z’ibiti byo mu bwoko bwa kabaruka mu rugo rw’umuturage witwa Bayavuge Etienne utuye mu murenge wa Ntarabana
Polisi ikorera muri ako karere, yatangaje ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo, ryaturutse ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage.
Nyuma yo guhabwa ayo makuru nibwo Polisi yakoze igikorwa cyo gusaka inzu y’uwo muturage, Polisi isanga mu byumba bine by’inzu ye byuzuye no hejuru ibyo biti bya kabaruka.
Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda ushinzwe itangazamakuru muri Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Umushikiri, bamwe bita Kabaruka, ari igiti kibasirwa n’abashaka kucyambutsa mu bihugu duhana imbibi , nabo bakakijyana mu bihugu bya Aziya, aho bivugwa ko kivamo imibavu n’amavuta yo kwisiga.
Aha yagize ati: “Twese ntawe utazi akamaro ibidukikije bifite mu buzima bwacu bwa buri munsi, ni ngombwa rero ko dufatanya twese kubibungabunga kuko ntawe ukwiye kurebera mu gihe byangizwa.”
CIP Kabanda yasabye abaturage bakomera ku ihame ryiza ryo gufatanya n’inzego z’umutekano mu kwirindira umutekano no gukumira ibyaha cyane cyane hatangwa amakuru hakiri kare, kugira ngo habeho gukumira no guta muri yombi abanyabyaha vuba.
English
Kinyarwanda











