Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Umuryango Nyarwanda w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha  n’Umuryango Nyarwanda w’Urubyiruko rw’abakorerabushake rukora ibikorwa bigamije kubirwanya no kubikumira (Rwanda Youth Volunteers in Crime Prevention Organization –RYVCPO).

Ayo masezerano yasinyiwe  ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku itariki 7 Gicurasi 2015, aho ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda yasinywe n’umuyobozi w’ishami ryayo rishinzwe  guhuza ibikorwa byayo n’abaturage, rinashinzwe kandi kurwanya no gukumira ibyaha (Department of Community Policing), Assistant Commissioner of Police (ACP), Damas Gatare, naho ku ruhande rwa RYVCPO  akaba yarasinywe n’umuyobozi wayo, John Bosco Mutangana.

Uyu muhango wayobowe na Commissioner of Police (CP), Emmanuel Butera, ushinzwe ibikorwa n’ituze rusange muri Polisi y’u Rwanda, wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana. Uyu muhango kandi witabiriwe n’abandi ba ofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda, mu gihe ku ruhande rwa RYVCPO hari abayihagarariye mu turere twose tw’igihugu.

Mi ijambo rye, CP Butera yavuze ko ayo masezerano agamije gushimangira ubufatanye busanzweho hagati ya Polisi y’u Rwanda na RYVCPO mu gusenyera umugozi umwe mu gusigasira umutekano. Yijeje RYVCPO ko Polisi y’u Rwanda ku ruhande rwayo izashyira mu bikorwa ibyo isabwa bikubiye muri ayo masezerano, bityo ayisaba nayo kuzabigenza gutyo.

Aya masezerano yasinywe hagati ya RYVCPO na Polisi y’u Rwanda nk’urwego rwa Leta rushinzwe gucunga umutekano imbere mu gihugu binyuze mu gukumira, gutahura no guperereza ibyaha mu rwego rwo gusigasira iterambere ry’igihugu, ashingiye ku bintu birimo: gushyiraho igenamigambi mu gukumira no kurwanya ibyaha, kubaka ubushobozi bw’urubyiruko no kurukangurira kubirwanya, no gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guteza umutekano muke.

Azibanda kandi ku guhugura urubyiruko ku bijyanjye n’umuco, biganisha ku nshingano zarwo, binyuze mu mivugo, indirimbo, n’amakinamico, gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa  bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, no kurushishikariza kwitabira ibikorwa  by’iterambere nk’umuganda.

Impande zombi zasezeranye kandi ko zizajya zihura rimwe mu gihembwe kugira ngo zisuzumire hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

ACP Gatare yavuze ko n’ubundi Polisi y’u Rwanda isanzwe ifitanye ubufatanye bukomeye na RYVCPO mu kurwanya no gukumira ibyaha kandi ko ibikorwa byayo bigaragara mu duce dutandukanye tw’igihugu, iki gikorwa kikaba cyari kigamije kubushimangira, binyuze mu nyandiko.

Yashimiye abanyamuryango ba RYVCPO ku bwitange n’umurava bibaranga mu bikorwa byabo by’ubukorerabushake kandi abizeza ubufatanye  kugirango buzuze izo nshingano.

Mutangana yavuze ko gukunda igihugu ari ihame abanyamuryango ba RYVCPO bakomeyeho kandi bakaba babishishikariza urundi rubyiruko.

Yavuze ko uyu muco w’ubwitange no gukunda igihugu bawukomora kuri bakuru babo, aha akaba yaravugaga abari bagize izahoze ari ingabo za Rwandan Patriotic Front (RPF), babohoye igihugu, bakaba bari barangajwe imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Yagize ati:" Twifuje gusinya aya masezerano na Polisi y’u Rwanda kugirango dutange umusanzu wacu mu gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho kibikesha ubwitange no gukunda igihugu byaranze bakuru bacu aho bamwe muri bo babuze ubuzima bwabo kubera iyo ntego".

Mutangana yakomeje agira ati:"Tuzashyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano. Icyizere mwatugiriye ntituzigera tugitatira. Ntituzaba ibigwari."

Yavuze ko bashinze RYVCPO mu mwaka w’2013, ikaba ubu  ifite abanyamuryango 8000 mu turere tw’igihugu, bakora ibikorwa by’ubukorerabushake birimo ubukangurambaga ku kurwanya no gukumira ibyaha nka ruswa, ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorera abana.

Yavuze ko mu bikorwa bakora by’ubwitange birimo kandi koroza amatungo magufi n’amaremare imwe mu miryango  itishoboye, kuyirihirira ubwisungane mu kwivuza, kuyubakira, no gukora imiganda. Mutangana yavuze ko amahugurwa Polisi y’u Rwanda yahaye abanyamuryango  1000 ba RYVCPO yatumye barushaho kuzuza inshingano zabo zijyamye no kurwanya no gukumira ibyaha.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Polisi y’u Rwanda yahaye RYVCPO moto n’igikoresho gifotora kikanafata amashusho, byo kubunganira no kubafasha mu mirimo yabo ya buri munsi ijyanye n’aya masezerano.