Ku itariki 25 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhango hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bafatanije n’abatuye mu murenge wa Ruhango, muri aka karere kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu bice byako bitandukanye mu mezi atanu ashize.
Mu bitabiriye iki gikorwa harimo Umuyobozi w’aka karere, Mbabazi François Xavier, n’Umushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Ruhango, Jacqueline Nyirangayaboshya.
Ubwo byangizwaga, Polisi yu Rwanda muri aka karere yaboneyeho umwanya wo gusobanurira abantu basaga 3000 bitabiriye icyo gikorwa ububi by’ibiyobyabwenge.
Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe na litiro 839 za Kanyanga, n’ikiro kimwe cy’urumogi.
Mu ijambo rye, Mbabazi yabwiye abari aho ati,"Buri wese akwiriye kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge ariko cyane cyane abayobozi. Nihagira umuntu ufatwa atetse Kanyanga, abatuye mu gace yabikoreyemo ndetse n’abahayobora baba bakwiriye kubazwa impamvu batabikumiriye cyangwa ngo babivuge."
Yasobanuriye abitabiriye icyo gikorwa ko uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha ari ugutanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa.
Mbabazi yababwiye kandi ati,"Igihe cyose muketse ko umuntu runaka yaba afite imigambi yo gukora ikintu kinyuranije n’amategeko cyangwa ko yaba yagize uruhare mu kugikora, mujye muhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze. Igihe mubikoze; muba mutanze umusanzu ukomeye mu kwibungabungira umutekano."
Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Ndayisabye yasobanuriye abitabiriye icyo gikorwa ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge; haba ku muntu ubinywa ndetse no ku muryango mugari nyarwanda.
Yagize ati,"Mirongo inane ku ijana (80%) y’ibyaha bibera muri aka karere bikorwa n’abanywi b’ibiyobyabwenge. Ibyo byaha harimo gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, n’ibindi."
CIP Ndayisabye yakomeje agira ati," Mugomba kumenya ko kunywa, gutunda, no gucuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga nka Kanyanga ari icyaha. Ibi biyobyabwenge ndetse n’ibindi bitera ubukene umuntu wabyishoyemo, kandi na none bitera uburwayi umuntu ubinywa. Umuntu uwo ari we wese ubinywa ahura n’ingaruka ziterwa na byo. Twese turasabwa kubyirinda no gufatanya kubirwanya."
Yagize na none ati,"Umuntu wanyoye ibiyobyabwenge ntatekereza neza, akaba ari yo mpamvu akora ibinyuranije n’amategeko kubera ko nta mutimanama aba afite. Ibiyobyabwenge bitera abantu bakuru gukora ibikorwa by’urugomo, naho abanyeshuri babinywa bikaba bibatera kuva mu ishuri. Ibi bijyana n’izindi ngaruka ; akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kuba umufatanyabikorwa mu kubirwanya."
Nyirangayaboshya yasobanuriye abitabiye icyo gikorwa cyo kwangiza ibyo biyobyabwenge ko umuntu ufatanywe Kanyanga n’urumogi ahanwa n’ingingo za 594, 595 na 596 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Gukora, guhindura, kwinjiza, no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000Frw) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000Frw) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Gufasha undi kubona uburyo bumworoheye bwo gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, amuha aho abikoreshereza cyangwa amubonera ubundi buryo ubwo ari bwo bwose, bihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (300.000Frw) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 595 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Gushora umwana mu biyobyabwenge bihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000Frw) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 596 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
English
Kinyarwanda











