Abanyeshuri kimwe nk’abandi banyarwanda barakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha, byaba ibikorerwa mu midugudu iwabo aho batuye ndetse no mu bigo by’amashuri aho biga. Ubu ni ubutumwa bwatanzwe umupolisi uhagarariye ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) mu karere ka Rwamagana Inspector of Police (IP) Jean Bosco Segatare ubwo yahaga ibiganiro abanyeshuri basaga 150 b’ishuri ry’imyaka 12 y’ibanze rya Nsinda n’abarezi babo riri mu kagari kaNsinda umurenge wa Muhazi.
Ibi biganiro byatanzwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Gicurasi, aho IP Segatare yabaganirije ku kwirinda no kurwanya ibyaha binyuranye, harimo kunywa ibiyobyabwenge, anabasobanurira amoko y’ibiyobyabwenge n’uko babyirinda.
Yanabasobanuriye kandi ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira amoko y’ihohoterwa ry’aba irikorerwa abana ndetse n’icuruzwa ry’abantu.
Nyuma y’ibiganiro, abanyeshuri n’abarezi bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza ibyo batumvaga neza, nyuma biyemeza ko bagiye gushyira imbaraga muri Club bari basanganywe zifitanye isano no kurwanya ibyaha, ndetse biyemeza kuzageza ubutumwa bahawe mu miryango yabo naho batuye.
Umuyobozi w’iki kigo Ngirabakunzi Felicien yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko.
Kuri we, ngo ibiganiro nk’ibi ni ingenzi kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.
Uwo muyobozi kandi yavuze ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, akaba yaraboneyeho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira.
Yasoje avuga ko inyigisho bahawe zizabafasha kurwanya bivuye inyuma ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko bashinzwe kurera.
Cyuzuzo Freddy, umunyeshuri wiga mu mwaka wa 3, yavuze ko nyuma y’ibi biganiro agiye kubwira bagenzi be b’abanyeshuri ndetse n’abaturanyi be ububi bw’ibiyobyabwenge, ariko anashishikariza abo azi babinywa kubireka.

English
Kinyarwanda










